bwiza.com
Amakuru

Abantu bitwikiriye ijoro bishe banabaga inka y’uwarokotse jenoside muri Karongi

Abantu bataramenyekana  bitwikiriye ijoro bica inka y’umuturage witwa Simon Ntazinda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi byabaye mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 18 Mata 2019. Bamwe mu baturage bavuga ko iyi nka yaba yaratemwe ikicwa bitewe n’ubuhamya uyu mugabo   yatanze  ubwo icyumweru cy’icyunamo cyasozwaga.

Ubwo hasozwaga icyumweru cyahariwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyumweru gishize, Simon Ntazinda yatanze ubuhamya bw’uko Jenoside yakozwe mu gace yari atuyemo.

Hari abavuga ko inka ya Ntazinda yaba yarishwe n’abatarishimiye ubu buhamya yatanze tariki 13, Mata,  ku rwibutso rwa Nyamishaba mu Akagari ka Gasura,Murenge wa Bwishyura.

Ku ruhande bw’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, buvuga ko abishe iyi nka baba ari bajura kuko birutse ubwo babonaga irondo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura, Phanuel Uwimana yabwiye Umuseke ko iyi nka ishobora kuba yarishwe n’abajura.

Avuga ko  bayisanzwe iri kumwe n’izindi bayitoranyamo kuko yari inyana imaze gukura barayibaga.

Ati “Dukeka ko ari abajura bayibaze. Twabatesheje bari kuyibagira mu gasambu kari hafi aho ahagana saa 2h00 z’ijoro babonye amatoroshi bariruka bajyana bimwe bari bamaze kubaga.”

Uwimana avuga ko kuba Ntazinda yararokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 kandi inka ye ikaba yatemwe muri ibi bihe byo kwibuka, hari bamwe babisanisha no gushaka kumubabaza nk’uwarokotse Jenoside ariko ngo sibyo kuko bariya babikoze bari abajura.

Gitifu Uwimana avuga ko  ubu umushumba wa Ntazinda ari we wafashwe mu rwego rw’iperereza kuko ejo ubwo byabaga atari yaraye mu rugo rwa shebuja.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com