bwiza.com
Amakuru

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gukoreshwa.

Kuri uyu wa 20 Mata 2019, Abanyarwanda baturiye umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, batangaje ko muri iyi minsi bashobora kujya muri Uganda nta mananiza menshi.

Ibyo bikaba bibaye bwa mbere nyuma y’amezi agera kuri abiri umubano w’ibihugu byombi utifashe neza.Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gukoreshwa.

Icyo ni ikimenyetso cyerekana ko umubano hagati y’ibihugu byombi ushobora kongera kugira isura nziza.

Gusa indi mipaka ihuza u Rwanda na Uganda iracyafunze ku Banyarwanda nyuma y’ukwezi kurenga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, agiriye Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda k’ubwo umutekano wabo utizewe.

Simon Aharisimi, Umunyarwanda uturiye umupaka wa Gatuna yavuze ko ubu bemerewe kwambuka bajya Uganda mu gihe cy’ amasaha make.

“Twemerewe kujya kugura ibyo dukeneye muri Uganda amasaha make tukagaruka ku mugoroba. Kugira ngo iyo gahunda ikomeze, tugomba kuyubahiriza, bityo ntibayihagarike.”

Iyi nkuru dukesha The East African, ikomeza ivuga ko umwe mu bayobora umupaka yavuze ko ibyo bimaze ibyumweru bibiri bikorwa.

Ati” Abo twemerera kujya muri Uganda ni abaturage baturiye umupaka, bamwe muri bo tuzi neza. Abaturuka mu tundi duce tw’u Rwanda ntabwo bemerewe kwambuka . Tuzategereza ubuyobozi buduhe gahunda izakurikiraho”

Gatuna ni wo mupaka wa mbere wakiraga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu biva mu bihugu byombi.

Gusa abashoferi batwara amatagisi bashimangira ko kuva umupaka wafungurwa babyungukiyemo bietwe n’uko amabisi atagikora. François Niyomugabo, umwe mu bashoferi bakorera kuri uwo mupaka, yavuze ko ubu basimbuye bisi.

Ati” Ni ibintu bitwungura cyane. Ubudushobora kwambuka tukagera Kabale. Icyangombwa ni uko tugaruka kuri uwo munsi.”

Abanyarwanda baturiye umupaka wa Kagitumba bo bavuga ko bataremerwa kwambuka. Ibyo bikaba bituma bahura n’ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa. Ni mu gihe Abagande bemerewe kuza mu Rwanda ariko ntibazane ibicuruzwa.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

gasore 21/04/2019 8:38 am at 8:38 am

Andika igitekerezo cyawei
Imana

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!