bwiza.com
Amakuru Politiki

Burundi: Uzashaka kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida azabanza gutanga miliyoni 30

Mu gihe habura umwaka umwe ngo mu Burundi habe amatora y’umukuru w’igihugu, ubu hashyizweho amabwiriza mashya arimo no kuba uzajya ashaka gutanga kandidatire ye,  izajya yakirwa abanje no gutanga miliyoni 30 z’amafaranga y’Amarundi.

Ibi ni ibiri mu itegekonshinga ryavuguruwe birebana n’amatora y’umukuru w’igihugu, Abadepite 105 mu 108 bakaba bararyemeye batora yego, mu gihe abandi batatu batoye Oya.

Amatora yo 2020 azaba mu minsi itatu, umukandida wigenga cyangwa se uzaba yatanzwe n’ishyaka ahagarariye, akaba agomba kuzatanga Miliyoni 30 nk’ingwate kugira ngo kandidatire ye yemerwe.

Nk’uko bitangazwa na UBM News, ngo aya mafaranga yashyizweho kugira ngo bace akavuyo k’abakandida biyamamaza bagamije kwigaragaza kandi muri make nta bantu babari inyuma.

Aya mabwiriza mashya kandi ntiyemerera abakandida bigenga kwishyira hamwe, ikindi kandi ngo umukandida wiyamamaza agomba kwerekana ko nta shyaka abarizwamo cyangwa ayoboye.

Perezida Nkurunziza w’u Burundi wari usanzwe ahagararira ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi, umwaka ushize yatangaje ko amatora yo mu 2020 atazayitabira ahubwo ko azashyigikira uwo ari we wese uzaba yatowe n’abaturage.

Nkurunziza yatangaje ibi mu gihe mu mwaka wa 2015, ubwo yiyamamarizaga manda ya gatatu, havutse imvururu abaturage bamwe bavuga ko atayemerewe, bigira ingaruka cyane ku gihugu dore ko zaje no kuvamo ukugerageza kumuhirika ku butegetsi ku ngufu ariko umugambi ugapfuba.

Izindi wakunda

Bwiza.com