bwiza.com
Imyidagaduro

Uganda: Bobi Wine yahawe ‘nyirantarengwa’ mu gitaramo ke cya Pasika

Umuhanzi akaba n’umudepite muri Uganda, Robert Kyagulanyi cyangwa se Bobi Wine, yahawe umurongo ngenderwaho mu gitaramo cya Pasika yateguye kuri uyu wa mbere.

Bobi Wine usa n’uri ku musozo w’imyiteguro y’iki gitaramo, yavuze ko icyo yakoze ari ukumenyesha inzego z’umutekano iby’igitaramo ke, aho kuzisaba uburenganzira. Aya ni amagambo yatangarije abafana n’abakunzi be ku wa 16 Mata, nyuma yo guhabwa uruhusha ku wa 15.

Ku wa 15, umwe mu bayobozi b’igipolisi muri iki gihugu, Asuman Mugenyi yandikiye uyu munyapolitiki w’umuhanzi ibaruwa imwemerera gukomeza imyiteguro ariko ahabwa umurongo agomba kugenderaho.

“Igitaramo kizaba ariko ntikigomba kuri hari aho gihuriye na politiki kandi kigakurikiza amategeko na gahunda igenga ibitaramo. Ibyo uzakora byose, bizubahirize umutekano w’abazitabira igitaramo cyawe.”

Iyi nkuru dukesha Nile Post iratangaza ko Mugenyi yavuze ko ntibitaba ibi ngibi nk’uwego rw’umutekano batazazuyaza kugihagarika.

Bobi Wine yavuze ko hari ibikenewe byose ngo iki gitaramo kizabera muri Busabala kigende neza kuri uyu wa 22 Mata.

Uyu muhanzi kandi amaze iminsi atangariza abaturage ko mu matora y’umukuru w’igihugu azaba mu 2021, azahangana na Museveni. Ari muri bamwe batari bashyigikiye ko uyu musaza atakongera kwiyamamaza, ariko ku wa 18, ibyifuzo bye ntibyamuhiriye, kimwe n’abatavuga rumwe na leta. Kuri uwo munsi, ni bwo urukiko rw’ikirenga rwanzuye ko hakuweho imbogamizi y’imyaka yari gutuma Museveni atongera kwiyamamaza.

Ubusanzwe,ingingo ikuraho imbogamizi y’imyaka yasinywe mu Kuboza, 2017 ariko ku bujurire bw’abatavuga rumwe na leta, bwasabaga inteko ishingamategeko n’abandi banyamategeko kwiga kuri iki kibazo, ingingo igasubirwamo.

Museveni ufite imyaka 74 yari kugeza mu 2021 afite imyaka 76. Nk’uko byahoze mbere, nta mukandida wari wemerewe kwiyamamaza arengeje imyaka 75 ari na ryo abatavuga rumwe na leta bifuzaga ko ryongera kumera nk’uko ryari riri.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!