bwiza.com
Ahabanza » Hamisa Mobetto arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga Diamond
Amakuru Imyidagaduro

Hamisa Mobetto arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga Diamond

Umunyamideli Hamisa Mobetto wo muri Tanzania wabyaranye n’umuhanzi Diamond, yagaragaye mu ruhame arindiwe umutekano n’umugabo w’ibigango warindaga uyu muhanzi babyaranye.

Ni kenshi Umuhanzi Diamond yagaragaye mu ruhame arindiwe umutekano na Seleman Mirundi, umugabo w’ibigango benshi bazi ku izina rya Mwarabu. Umwaka ushize nibwo uyu mugabo yaje gutangaza ko atakirinda sebuja, ndetse anamushinja kutagira umutima wa kimuntu.

Mwarabu yakoze impanuka ari mu kazi, sebuja Diamond aho kumurwaza ahubwo ngo yahise amwirukana, ntiyagira n’ubundi bufasha amuha, anavuga uburyo yamutotezaga.

Yagize ati “Ubwo narindaga Diamond nakoze impanuka za moto inshuro enye, uko nakererwaga ku kazi niko yankataga ku mushahara,… Nari nsikamiwe cyane, buri gihe nahabwaga amabwiriza mashya, sinabashaga kubona akanya ko guhumeka ngo mbe nanakwikorera akandi kazi kanyinjiriza”.

Nyuma yo gutandukana na Diamond, Mwarabu yashinze kampani ye ‘Mwarabu Security Services’ irindira umutekano ibyamamare bitandukanye birimo abakinnyi ba filimi n’abanyamideli bo muri Tanzania.

Nk’uko byagaragaye mu binyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania, Mwarabu yagaragaye adakura ijisho kuri Hamisa, amurindiye umutekano aho batambukaga hose. Uyu mugabo akaba yari aherutse gutangaza ko afitanye amasezerano yo kurinda na Irene Uwoya, ukina filimi.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com