bwiza.com
Amakuru Politiki

Nyabihu: Abaturage bahangayikishijwe n’Ibihazi bikomeje kubambura byitwaje ikiboko

Abaturage bo mu Murenge wa Mukamira, mu Karere ka Nyabihu, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’igihugu, barasaba ababishinzwe kubakiza abajura bibisha ikiboko biyise “Ibihazi”.

Ni abaturage bakorera ubucuruzi mu gasantere kazwi nko Ku Gasoko, mu Kagali ka Rubaya, Umurenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu ndetse n’abandi bahaturiye.

Aba bavuga ko abajura biyita Ibihazi, bisobanuye Ibyihebe, babarembeje kuko ngo babambura ibyabo amanywa n’ijoro bitwaje intwaro gakondo zitandukanye.

Umwe mu baturage avugana n’itangazamakuru yagize ati: “Hano hari ikibazo cy’ubujura…cyane cyane hari Ibihazi byinshi cyane, ni ibyihebe mbese. Kenshi baba bafite ibyuma mu mifuka. Rero biraduhangayikishije kuko biratwiba bikatwiba ku ngufu ku manywa y’ihangu bakanatega n’abantu ku kagoroba bakabambura ibyo bafite.”

Mugenzi we nawe yunzemo agira ati:”Aha ku gasoko hari abantu basa nk’aho ari ibyihebe..ari byo bita Ibihazi. Najye ubwanjye nigeze nkererwa gatoya ntashye nka saa moya, hari umusore w’umuyumbu, ntabwo nzi izina rye ariko ngo atuye hafi no ku mashuri ya Kaburende, nanjye yarantangiriye uretse ko nihagazeho nk’umugabo, arongera atega umugabo witwa Munyaribanje Tito. Ubu yaravunitse ari mu bitaro I Kanombe.”

Abaturage bakomeje gusaba kubakiza ibyo Bihazi, bavuga ko bamwe muri byo bafatwa ariko bakongera bakarekurwa.

Umwe muri bo ati: “Turifuza ko leta yadukiza ibyo Bihazi wenda bakabigabanya kuko baratuzengereje.”

Undi nawe ati:” Icyo twasaba ni ukugirango inzego z’umutekano ku gasoko bahapangire ibyo Bihazi behave. Uko bigaragara ntabwo bagenda ubusa baba bafite ibyuma mu mufuka.”

Mukandayisenga Antoinette Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, avuga ko ubuyobozi butazihanganira abiyitirira amazina y’ibyihebe mu karere, ahubwo ko hafashwe ingamba zirimo kubafata bagashyikirizwa ubutabera abo bihamye bakabihanirwa.

Yagize ati: “Muri aka gace ka Mukamira habamo abana bigize Ibihazi, abenshi usanga ari abashumba. Turasaba kudukorera urutonde rw’ibyo Bihazi. Ibibashije gufatwa tukabifata tukabishyira transit, iyo bikiri ku rugero rworoheje. Bya bindi bikomeye bitega abantu nk’uko bigenda bigaragara kuko hari aho batega abantu bakabambura, bakabakubita, tubashyikiriza RIB bagakorerwa dosiye bagafungwa”.

Yongeyeho ko ari ugukomeza kubashakisha, noneho kubera ko akenshi ngo bakora ibyo bikorwa bibi ninjoro, amarondo nayo agakazwa muri ibyo bice bigaragaramo ibyo Bihazi.

Mu gihe ubusanzwe bivugwa ko ibikorwa nk’ibi bikorwa n’abashumba muri aka karere ho ngo n’abatari abashumba babirimo akaba ari yo mpamvu inzego z’umutekano zisabwa gukomeza kuba maso kandi abaturage bagasubira ku muco wo gutabarana no gutangira amakuru ku gihe.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

kwata 22/04/2019 8:14 pm at 8:14 pm

abasore batanu bazikore bicemo bibiri cg bitatu murebe ko birongera naho leta izabatabarakera nimubyiyicire ibyobivunamuheto

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!