bwiza.com
Ahabanza » Ruhango: Barasaba ko ahiciwe Abatutsi hashyirwa ibimenyetso by’amateka kuri Jenoside
Amakuru Politiki

Ruhango: Barasaba ko ahiciwe Abatutsi hashyirwa ibimenyetso by’amateka kuri Jenoside

Ubwo  hibukwaga  abazize  jenoside  yakorewe  Abatutsi mu 1994  mu murenge wa  Kinazi  na Ntongwe, hazwi nk’Amayaga, abayirokotse  baturuka muri aka gace  basabye ko  ahantu hiciwe Abatutsi hagenda  hashyirwa ibimenyetso by’amateka  kugira n’abana  babyiruka  bazashobore kuyamenya.

Me Dusengiyumva  Samuel  umwe  mu barokotse Jenoside  uvuka muri  aka gace,  avuga ko icyahoze  ari Komini  Ntongwe  cyabayemo ubwicanyi  bukabije  kuko bwari buyobowe  n’uwari  Burugumesitiri  waho wabeshyaga  Abatutsi  ko  abafitiye uburinzi ku biro bya Komini nyamara  agamije kubakusanyiriza  hamwe  bakabica.

Dusengiyumva avuga ko  Interahamwe  zifatanije  n’impunzi  z’Abarundi  zari zarahungiye mu Rwanda  aba ngo ni nabo babaga bafite Imbabura  bokerezagaho imitima n’inyama z’ Abatutsi babaga bamaze kwica ,avuga ko  aha byakorewe  hakwiye  gushyirwa ikimenyetso  cy’amateka  kugira ngo bitazibagirana.

Agira ati «Imitima y’abantu bacu  bayiririye  hariya kuri  rond point hariya hantu hakwiye gushyirwa ikimenyetso n’iyo kaba agapapuro  kanditseho ngo aha hari bariyeri yaririweho imitima y’Abatutsi , niyo kaba gatoya byanditseho birahagije,  Nyamukumba  naho hagashyirwa ikivuga ko aha hantu haguye  Abatutsi benshi».

Ibi binavugwa  kandi na Munyurangabo Evode umuyobozi, w’Umuryango w’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ku Mayaga (AGSF) uvuga ko  amateka  yabereye mu cyahoze ari Ntongwe akwiye  kuba afite aho yanditse  ndetse abasura urwibutso  rushyinguyemo Imibiri y’Abazize Jenoside rwa Kinazi babona aho baruhukira  bakanayasobanurirwa.

Agira ati « Turashimira akarere kaduhaye umukozi uhoraho ukora ku rwibutso rwa Kinazi ,ariko turanagasaba ko kadufasha kubungabunga ibimenyetso by’amateka  ,ahokerejwe hakaririrwa imitima y’abacu hashyirwe ikimenyetso ayo mateka tuyabungabunge ,ntazibagirane».

Minisitiri  w’Ibikorwa by’Ubutabazi, Kamayirese  Germaine avuga ko Leta  yashyize ingufu mu kurwanya ikibi , ariko ngo nubwo hari byinshi byiza byakozwe  haracyari urugendo rurerure  kugira ngo Igihugu kigere aho Cyifuza ,ku iterambere cyifuza .

Min.Kamayirese kandi akomeza asaba abarokotse Jenoside kubika ibimenyetso n’ubuhamya bikandikwa kugira ngo urubyiruko ruzayamenye n’abana.

Agira ati« Ndasaba ko hakomeza kubungabungwa ibimenyetso , ubuhamya n’Ibihangano bitandukanye harimo n’indirimbo ibyo byose bikaba ibimenyetso byadufasha kubika amateka ariko na none aya mateka akagira aho abikwa.»

Minisitiri Kamayirese kandi  yasabye  urubyiruko gukomeza kwitabira iminsi ijana y’ibikorwa byo kwibuka aho bigenda bibera hirya no hino no kwitabira ibiganiro bitangwa byigisha amateka y’abanyarwanda nk’icyatanzwe na Hon.Gasamagera kigaragaza uko twageze kuri Jenoside ariko n’uko u Rwanda rwiyubatse rukabasha kuyivamo rukaba rugeze aho rugeze .

Urubyiruko ngo niwo mukoro rufite kuko abanyarwanda bari munsi y’imyaka 24 bangana na 60% ari urubyiruko.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe