bwiza.com
Ahabanza » Umwana w’imyaka 10 yatsinze irushanwa ry’igihugu ryo kwandika nta biganza agira
Amakuru Utuntu n'utundi

Umwana w’imyaka 10 yatsinze irushanwa ry’igihugu ryo kwandika nta biganza agira

Burya hari igihe tubona abantu bafite ubumuga, tugatekereza ko nta bushobozi bafite; mbese nta terambere bakwigezaho cyangwa se badashobora no kuba abahanga mu ishuri. Ibi si ko bimeze kuko hari ubushobozi Imana yabahaye ku buryo hari ibyo bakora ukibaza uburyo bakikoramo, bikakuyobera.

Mu mashuri, baza mu b’imbere mu manota, bakwiteza imbere, bateza imbere igihugu, ndetse bashobora no kwitembereza mu ntera ndende kandi batabona. Izi ni ingero nkeya mbahaye kugira ngo mubashe kumva ubushobozi bwabo.

Ntitukabafate nk’abadafite ubushobozi kandi twubahe uburenganzira bwabo.

Ndagira ngo tumenye inkuru y’uyu mwana wo muri Maryland ho muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, washoboye gutsinda irushanwa ry’igihugu ryo kwandika kandi nta biganza agira.

Yitwa Sara Hinsley, afite imyaka 10 y’amavuko. Akunda kwandika no gushushanya. Indimi ashobora kwandikamo ni Icyongereza n’iki Mandarin.

Mwarimu we, Cheryl Churilla avuga ko ikintu cyose umuhaye agifata nta kibazo kihabaye.

Igihembo yagitwaye mu irushanwa ryitiriwe Nicholas Maxim 2019. Iri rushanwa rihemba abana babiri; umwe wandikisha intoki, undi wandikisha mudasobwa. Sara yatsindiye icy’uwandikisha intoki, atsinze abandi.

The Washington Post dukesha iyi nkuru, iravuga ko Sara yahawe ubufasha bwamworohereza kwandika arabwanga. Yari afite ikizere ko yabikora neza mu buryo bwe. Ni umwana wigirira cyane nk’uko umubyeyi we, Cathryn Hinesley yabitangaje.

Uti yandika ate? Sara afata ikaramu isanzwe cyangwa se iy’igiti, akayishyira hagati mu maboko ye. Iyo atangiye ako kazi, yibanda ku byo agiye gukora; byaba gushushanya cyangwa kwandika.

Sara ubwe witangarije ko akunda uburyo abona inyuguti zibaye, yaje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aturutse mu Bushinwa, ubwo yasangaga umuryango we mu 2015.

Umubyeyi we yavuze ko ashobora kwandika, akanavuga mu ki Mandarin. Abifashijwemo n’umuvandimwe we, Veronica, yamenye Icyongereza bidatinze. Ibi bigaragaza umurava wa Sara.

Mu gihe Sara ahugutse, akunda gushushanya ibintu bimwegereye. Akunda koga no gukina na Veronica.

Buri gihe, umubyeyi wa Sara atangazwa n’ibyo umwana we akora n’amahitamo ye. Yongeyeho ko adashaka uburyo ahangana n’inzitizi zatuma agera ku cyo ashaka, ahubwo yishakira uko yuzuza gahunda ye.

Sara azahabwa iki gihembo gihwanye n’amadolari y’Amerika 500($500).

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!