bwiza.com
Amakuru

Indi mpanuka y’ubwato yahitanye 37 muri Congo

Abantu 37 basize ubuzima mu mpanuka y’ubwato bwarohamye mu Kiyaga cya Kivu  ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ubu bwato bwarimo abantu 130 nk’uko Guverineri w’Intara ya Maniema, Papy Omeonga Tchopa yabwiye AFP.

Yagize ati “ Twabonye imirambo 37 turayishyingura.”

Uyu mutegetsi yavuze ko ubu bwato bwarohamiye ahitwa Katalama mu birometero 1200 uvuye ku biro bikuru by’Intara, Kindu ndetse yemeza ko aka gace ubusanzwe katagendeka ku bwato.

Yemeje ko icyateye impanuka ari ukuba uwari ubutwaye yari yasinze, agatwara ubwato nijoro kandi agapakira birenze ubushobozi bw’ubwato.

Iyi mpanuka ibaye nyuma y’aho mu cyumeru gishize, ubundi bwato bwakoze impanuka, butwaye abantu 130. Kugeza ubu abasaga 39 bamaze kuboneka gusa  bamwe bakaba bakomeje kuburirwa irengero.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!