bwiza.com
Ahabanza » Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari
Amakuru Politiki

Rwamagana: Abafundi bari mu makoperative barataka kubura akazi bazizwa kurwanya akajagari

Abafundi bari mu makoperative mu Karere ka Rwamagana bavuga ko batagihabwa akazi kubera gushyira mu bikorwa amabwiriza bahawe n’amakoperative bakoreramo ababuza kubaka inzu n’ibipangu bidafite ibyangombwa bakemeza ko abanze kujya mu makoperative aribo byorohera kubona akazi .

Abafundi Bwiza.com yasanze aho bita ku ndege  bavuze ko umufundi uri muri koperative bimugora kubona akazi bitewe nuko basabwe kutubaka inzu zidafite ibyangombwa byo kubaka nyamara abanze kujya muri koperative bo bakabona akazi byoroshye .

Uwimana Wellars ni umwe mu bafundi usaba ko batabarwa Leta igashyiraho amabwiriza ahana abafundi banze kujya muri koperative kuko aribo bateza ibihombo abemeye kujya mu makoperative banatanga umusoro.

Yagize ati: “Hashize amezi nk’ane abayobozi b’ihuriro ry’abafundi badusabye kureka gukorera mu kajagari ahubwo tugakora igifundi cy’umwuga ndetse banadusabye ko twareka kubaka inzu zubakwa mu kajagari  ahubwo tukubahiriza amategeko agenga imyubakire tukajya tubanza kureba niba uwo tugiye kubakira afite ibyangombwa byo kubaka ndetse tukanubahiriza metero z’umuhanda mbere yo kubaka ,ariko kuva badushyiriyeho abagenzuzi bareba niba tubyubahiriza ababihomberemo n’abitabiriye kujya muri koperative iyo uwugiye kubaka iyo amenye ko uri muri koperative nta kazi aba akiguha bitewe nuko aba azi ko utazemera gukora amakosa .”

Abagenzuzi bashinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’imyubakire bavuga ko amazu yubakwa mu kajagari adafite ibyangombwa akenshi yubakwa n’abafundi banze kujya mu maperative  ariko hari bamwe mu bayobozi b’imidugudu mu mirenge ya Gishari na Kigabiro  babangamira imikorere yabo   .

Umwe mu bagenzuzi utarashatse ko amazina ye atangazwa yemeza ko nabo bafite imbogamizi zo guca imyubakire y’akajagari bitewe n’abayobozi b’imidugudu bagira uruhare mu myubakire y’akajagari

Yagize ati: “Twebwe twari twasabwe kujya tureba niba abafundi bubaka amazu afite ibyangombwa ndetse niba abafite ibyangombwa niba bakora ibyo basabiye icyangombwa ariko ikigaragara nuko hari abubaka mu tujagari nta byangombwa bafite kuburyo usanga hari abayobozi bo mu mudugudu batubangamira bitewe nuko hari akantu baba bahawe n’abashaka kubaka amazu badasabye ibyangombwa hari imidugudu nka Kamanga na Miyange muri Sibagire na Ruhimbi muri Gishari ibyo bibazo duhurirayo nabyo bagerageza kurwanya akazi dukora kuko baba bagize uruhare mu kubaka ayo mazu mu buryo butemewe.”

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakoperative y’abafundi mu Ntara y’Iburasirazuba buvuga ko buteganya kuganira n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana kugirango hafatwe ingamba ku bibazo abafundi bafite nkuko twabitangarijwe na Janvier Ndayambaje uyobora Ihuriro ry’amakoperative y’abafundi mu kiganiro twagiranye ku murongo wa telefoni.

Yagize ati: “Ibibazo by’abafundi n’abagenzuzi bafite natwe ababahagarariye babitugejejeho kandi turateganya kubakorera ubuvugizi kugirango ibibangamiye biveho ,kandi ibyo byose bizakemurwa nuko tuzaganira n’Akarere ka Rwamagana ku masezerano twagiranye agamije guca akajagari mu myubakire kandi ndizeza abo bafundi ko ibyo bibazo tuzabibonera umuti kuburyo nta mufundi uzajya ubangamirwa mu mikorere ye.”

Ndayambaje arakomeza asaba abafundi kujya muri koperative aho gukora mu buryo butemewe n’amategeko.

Aragira ati: “Icyo nakwisabira abafundi nukureka gukorera mu kajagari bakajya mu makoperative kuko nko mu Karere ka Rwamagana hari amakoperative abiri afite ubuzima gatozi kandi akora neza ndetse n’abashaka gushinga iyabo babikora udashaka kujya muri koperative nawe yemerewe gukora ariko nawe akiyandikisha agahabwa nomero yo gusoreraho nawe agakora ku buryo bwemewe aho gukorera mu kajagari.”

Akarere ka Rwamagana gafite udusantire tw’ubucuruzi twinshi, hari imwe mu mirenge muri ako karere imaze gutera imbere mu miturire nka Muhazi, Kigabiro na Gishari igaragara mu gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Rwamagana hari kandi imirenge nka Mwulire yubatsemo inganda nyinshi ,hari indi mirenge nka Fumbwe ,Muyumbu na Nyakaliro nayo imaze guturwa cyane bitewe nuko ari mu nkengero z’Umujyi wa Kigali

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe