bwiza.com
Amakuru Politiki

Sri Lanka: Leta ya Kisilamu yigambye ibitero byahitanye abantu 320 kuri Pasika

Umutwe wa Leta ya Kisilamu kuri uyu wa Kabiri wigambye kuba inyuma y’ibitero by’ubwiyahuzi biherutse kugabwa ku nsengero no ku mahoteli atandukanye mu gihugu cya Sri Lanka byahitanye abantu basaga 320 kuri Pasika, tariki 21 Mata 2019.

Leta ya Kisilamu (Islamic State) yigambye ibi bitero nyuma y’amasaha 48 byibasiye amahoteli akunze kugendwamo n’abanyamahanga n’insengero eshatu zari zuzuyemo Abakirisitu bari mu masengesho yo kuri Pasika.

Ibi bikaba bije nyuma y’aho Guverinoma ya Sri Lanka yavugaga ko iperereza ry’ibanze ryasanze ibi bitero byaragabwe mu rwego rwo gusubiza kuraswa kwabaye ku misigiti ibiri yo mu gihugu cya New Zealand mu kwezi gushize hagapfa abantu bagera kuri 50.

Iyi guverinoma ikaba yari yabanje gutunga urutoki agatsiko k’intagondwa z’Abayisilamu katazwi cyane kitwa National Thowheeth Jama’ath (NTJ), ariko yongeraho ko iri guperereza niba hari ubufasha bwavuye hanze kahawe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kabiri na Islamic State rigatambutswa ku Biro Ntaramakuru byayo, Amaq, riragira riti: “Abagabye igitero kibasiye abagize ihuriro riyobowe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’Abakirisitu muri Sri Lanka umunsi wabanjirije ejo hashize ni abarwanyi ba Islamic State.”

Nta bihamya bifatika byahise bitangwa kuri ibi Islamic State yigamba cyangwa ngo havugwe byinshi ku bateye nk’uko AFP dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Gusa, amakuru aturuka mu Gipolisi cya Sri Lanka aravuga ko abateye hotel ebyiri ku Cyumweru ari abavandimwe babiri b’Abayisilamu, bafite ise w’umuherwe wo mu murwa mukuru Colombo ukora ubucuruzi. Amazina yabo ntiyahise atangazwa gusa bivugwa ko bari mu myaka 20.

Bivugwa ko abashyitsi bari bari gufata ifunguro rya mugitondo ku mahoteli ya Shangri-La na cinnamon Spice ubwo abagabo babiri baturitsaga ibisasu.

Igitero kindi cyagombaga kugabwa kuri hotel bivugwa ko ari icya kane cyo cyarapfubye nubwo hatatangajwe niba guturika kw’ibisasu kwaranze cyangwa niba uwagombaga kubituritsa yarisubiye. Gusa, uyu ngo yaje kwiturikirazaho igisasu nyuma ubwo polisi yari imukurikiranye.

Hagati aho, biravugwa ko mu bantu baguye muri ibi bitero harimo Abanyamerika bane barimo umwana, Abaholandi batatu, abana batatu b’umuherwe wo muri Danmark, Abongereza umunani, Abahinde 10, n’abandi banyamahanga baturuka muri Turkiya, Australia, u Bufaransa, u Buyapani na Portugal nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Sri Lanka na guverinoma z’amahanga.

Umuryango w’Abibumbye ukaba wemeza ko byibuze abana 45; Abanya-Sri Lanka n’abanyamahanga, biciwe muri ibi bitero.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!