bwiza.com
Ahabanza » Agace kakumiriwemo imodoka kagiye gukoreshwa mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda
Ubukungu

Agace kakumiriwemo imodoka kagiye gukoreshwa mu kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda

Umuyobozi w’umugi wa Kigali, Marie Chantal Rwakazina, ku wa 23 Mata 2019, yatangaje ko bafite gahunda yo gushyira ibikorwaremezo mu gace kakumiriwemo imodoka kazwi nka ‘’Car-free Zone”, bikazifashishwa mu imurika ry’ibikorerwa mu gihugu.

Kugeza ubu, itsinda rya ba rwiyemezamirimo basaga 60 bafite ibigo by’ubucuruzi biciriritse bikora ibicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, barangije gukusanya ibisabwa kugira ngo bakoreshe ako gace mu kumurika ibicuruzwa byabo na serivisi batanga.

John Migambi, umuyobozi wa Bronze Event LTD, ihuza ibikorwa bigamije kuzamura ba rwiyemezamirimo bato, yavuze ko iryo murikagurisha rizaba ku wa 30 Mata kugeza 03 Gicurasi, 2019. Yongereyeho ko abenshi muri abo barwiyemezamirimo ari abarangije kaminuza n’amashuri makuru bihangiye imirimo.

Ati”Iryo murikagurisha rizitabirwa na ba rwiyemezamirimo basaga 60 baturutse mu duce twose tw’igihugu. Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, urugaga rw’abikorera, umugi wa Kigali n’abandi bafatanyabikorwa baduhaye ibitekerezo n’uburenganzira bwo gukoresha ‘car-free zone.’
Yongereyeho ko intumbero bafite ari uko iryo murikagurisha ryajya riba buri kwezi muri ako gace.

Ati “Twizeye ko abo ba rwiyemezamirimo nibahura bazungurana ibitekerezo. Ibyo bikazatuma ireme ry’ibikorerwa mu gihugu rizamuka, hagakorwa ibicuruzwa byinshi; ibiciro bikagabanuka.’’
Bimwe mu bicuruzwa bizamurikwa ni imyenda, inkweto, ibinyobwa,ibikoresho byo mu nzu n’ibindi.

Yulia Nikuzwe, ukomoka mu majyepfo, azamurika ibiseke. Avuga ko iryo murikagurisha rizamufasha ku menyekanisha ibicuruzwa bye.

Ati’’ Mu imurika nk’iri, tuba twizeye guhura n’abakiriya batandukanye barimo n’abo hanze bazavamo ab’igihe kirekire”
Avuga kandi ko ibicuruzwa bye bigurishwa hagati y’amafaranga ibihumbi 300 000 n’ibihumbi 500 000 y’amanyarwanda.

Iyi nkuru dukesha The New Times ikomeza ivuga ko Narcisse Tuyizere, uyobora ikigo cy’ubugeni cya Hobe, avuga ko amahirwe nk’ayo atuma amasoko ye yaguka.

Umwanzuro wa gatatu wafatiwe mu mwiherero wahuje abayozi bakuru b’igihugu ku nshuro ya 16 wabaye muri Werurwe, uvuga ko hagomba kwigwa kandi hagashirwaho ingamba zigamije gukemura ibibazo gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda ihura na byo.

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe