bwiza.com
Ahabanza » Diamond yahishuye ko Zari yaryamanye n’abo muri P-Square n’undi mugabo
Imyidagaduro

Diamond yahishuye ko Zari yaryamanye n’abo muri P-Square n’undi mugabo

Umuhanzi Diamond Platnumz wahoze abana n’umukire, Zari Hassan yavugiye ku karubanda ko uyu mugore yamucaga inyuma akaryamana n’abo muri P-Square n’ubwo atavuze izina ry’umwe muri bo ndetse n’uwari umutoza we bwite.

Aganira na Radiyo ya Wasafi, Diamond yavuze ko mu byatumye aca inyuma Zari akabyarana na Hamisa Mobetto harimo no kuba uyu mugore na we yaramucaga inyuma.

Nyuma yo kumva ibyo Diamond yamuvuzeho, Zari yahise anyarukira ku rukuta rwe rwa instagram avuga ko ibyo Diamond yamuvuzeho ari ibinyoma kandi ko  uwabyizera yaba ari igicucu nka we.

Mu ruhererekane rw’amashusho yashyize ku rukuta rwe mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Mata, Zari agira ati “  Reka tugire ibintu bicye dushyira ku murongo. Nari ngiye kuryama ariko abantu bakomeje kunyoherereza amajwi ya Nassib[Diamond] arimo kunyandagaza kuri radiyo ye. Ndi hano nibaza niba mushobora kwizera ibyo umugabo nk’uriya ababwira. Umugabo wihakanye amaraso ye, mwaba muri ibigoryi nka we.”

Yakomeje agira ati “  Ndasaba ko twakubahana, guma aho uri, natwe turaho tumeze neza tutagufite. Ku bwanjye twarakwibagiwe, ntukiriho. Ntukivigisha abana kubera ko ari wo mwanzuro wawe. Ntacyo udufasha haba mu by’amarangamutima cyangwa amikoro. Si nzi aho ukura imbaraga zituma wifata ukajya kuri radiyo mu gihugu cyawe ukavuga ko naguciye inyuma ntabyo nigeze nkora.”

Yongeyeyeho ati “ Abana ntibaza muri Tanzania kuko uheruka kubabonaho mu Kwakira. Ntacyo ubamariye kandi ntuzibwire ko nabohereza ngo baze kukureba.”

Diamond na Zari batandukanye kuwa 14 Gashyantare 2018 nyuma yo kubyarana abana babiri. Uyu mugore yashinjaga Diamond kumuca inyuma akabyarana n’abandi bagore.

Diamond, Zari n’abana babo

Ni inshuro ya mbere Diamond avuze ko Zari yamuciye inyuma kuva aba bombi batandukana.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!