bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Inyeshyamba zivuga Ikirundi zagabye igitero ku modoka itwara abagenzi zirayitwika

Inyeshyamba zivuga Ikirundi zagabye igitero ku modoka itwara abagenzi ya kompani ya Okapi, ziyitwika ubwo yavaga i Bukavu igana i Uvira.

Iyi modoka yatwitswe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 21 Mata 2019, nta muntu n’umwe wishwe cyangwa ngo akomeretswe ariko bambuwe ibyo bari bafite birimo za telefoni n’ibindi by’agaciro.

SOS Medias/ Burundi itangaza ko umumotari wari muri uwo muhanda imodoka yatwikiwemo yakomeretse, abagenzi bari muri iyo modoka bakavuga ko izo nyeshyamba  zavugaga ikirundi.

Bitangazwa ko izi nyeshyamba zari zaturutse ku mupaka w’u Burundi na Congo, ngo zikaba zarerekeje mu mashyamba yo mu misozi miremire yo muri Teritwari ya Uvira, Intara ya Kivu y’Amajyepfo.

Umuyobozi wa Sosiyeti Sivile muri uvira, Willy Selemba, asaba ingabo za Congo (FARDC) gukaza umutekano muri Kivu y’Amajyepfo, zikambura intwaro imitwe y’inyeshyamba ikomeje guhungabanya umutekano w’abaturage muri iyi Ntara.

Avuga ko abagenzi bakora ingendo zabo bifashishije umuhanda Bukavu-Uvira, bari mu byago cyane bitewe n’imitwe y’inyeshyamba ibashimuta ikanabambura utwabo.

Iyi modoka itwitswe nyuma y’indi yatwitswe mu mpera za 2018, ubwo yari igeze mu misozi ya Ruzizi, abagenzi batanu bayikomerekeramo.

Mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo havugwa imitwe y’inyeshyamba zivuga Ikirundi zirimo Red-Tabbara, FNL iyobowe na Gen Aloys Nzabampema,…

Izindi wakunda

Bwiza.com