bwiza.com
Ahabanza » UAE: Umugore wari umaze imyaka 27 muri koma yakangutse
Utuntu n'utundi

UAE: Umugore wari umaze imyaka 27 muri koma yakangutse

Umugore ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu, United Arab Emirates( UAE) witwa Munira Abdulla yagaruye ubwenge nyuma y’imyaka 27 ari muri koma (Coma) nyuma y’impanuka y’imodoka yagize muri 1991.

Munira Abdulla yakoze impanuka muri 1991, ubwo yari atwaye imodoka ye ikaza kugongwa na bisi y’abanyeshuri mu gace ka Al Ain. Iyi mpanuka yatumye yangirika ubwonko (Brain Injury) mu buryo bukomeye bituma ajya muri koma imyaka 27 yakurikiyeho.

Nyuma yo kwitabwaho mu buryo buhoraho mu gihugu cy’Ubudage, umwaka ushize yatangiye gusakuza ubwo yageragezaga guhamagara umuhungu we witwa Omar nyuma yo kumwumva iruhande rwe .

Iminsi yakurikiyeho , yatangiye guhamagara izina ry’umuhungu we ku nshuro ya mbere mu gihe kirenga imyaka 25 abuze ubwenge. Kugeza ubu , uyu mugore ashobora kuvuga amasengesho aranguruye ndetse akaganira n’inshuti ze.

Mu kiganiro umuhungu we yagiranye na The National ,yatangaje ko ubwo nyina yongeraga kuvuga ari igitangaza cyabaye ndetse bikaba byaramushimishije cyane. Iyi mpanuka yabaye uyu mwana afite imyaka ine gusa.

Uyu mugore yagize iyi mpanuka ubwo we na muramu we bari bavuye kuzana uyu mwana ku ishuri . Uyu mwana na nyina bari bicaye inyuma maze baza kugongwa na bisi . Ubwo uyu mubyeyi yageragezaga kurinda umuhungu we nibwo yakomeretse ku mutwe mu buryo bukomeye. Gusa uyu mwana we yaje kurokoka.

Omar yavuze uburyo nyina yamaze amasaha menshi nta buvuzi ahabwa nyuma y’impanuka kubera ko umuryango utari ufite ubushobozi. Gusa nyuma yaje kujyanwa mu Bwongereza mu mujyi wa London.

Muri Mata 2017 igikomangoma cy’ikamba ( uzasimbura umwami) cya Abu Dhabi, Sheikh Mohamed Bin Zayed yafashije uyu mugore kujya kwivuriza mu Budage.

Raporo y’ibitaro bya Mafraq yo mu kwezi gushize , itangaza ko ashobora kwiganiriza ndetse akaganira n’abantu batandukanye . Gusa abaganga batangaza ko agikeneye kwitabwaho mu buryo buhoraho kugira ngo hitabwe ku bibazo bijyanye n’imitsi ye.

Dore bimwe mu bintu by’ingenzi byamucitse mu myaka 27 yamaze muri Koma

1.1991: Gusenyuka kwa leta zunze ubumwe z’Abasoviyeti(Soviet Union)
2.1993: Gushyirwa ahagaragara kwa Murandasi( internet)
3.2003: Amarika yateye Iraq
4. 2007: Telefoni ya mbere ya I Phone yageze ku isoko
5.2009: Michael Jackson yitabye Imana
6. 2011: Osama Bin Laden yarishwe
7. 2013: Nelson Madiba Mandela yaratabarutse
8.2016: Donald Trump yatorewe kuba prezida wa Amerika.

Nkurunziza Viateur @bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Ntibyemewe