bwiza.com
Amakuru Politiki

Perezida Kim wa Koreya ya Ruguru yahuye na mugenzi we Putin

Ku nshuro ya mbere, Perezida Vladimir Putin yahuye na mugenzi we Kim Jong-un, umutegetsi mukuru wa Koreya ya ruguru, basezeranya gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Bahuriye ku kirwa cya Russky hafi y’umujyi wa Vladivostok uri ku cyambu mu burasirazuba bw’Uburusiya, bahana ikiganza.

Ibiro bya Bwana Putin bitangaza ko aba bategetsi bombi baganiriye ku bijyanye no kureka gucura intwaro kirimbuzi za nikleyeri, ariko Bwana Kim anitezwe no gushaka ubufasha nyuma yaho ibiganiro yagiranaga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bipfubye.

Ibiganiro byo mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka Perezida Donald Trump w’Amerika na Bwana Kim bagiranye i Hanoi mu murwa mukuru wa Vietnam, byarangiye impande zombi zinaniwe gushyira umukono ku masezerano ajyanye na gahunda y’intwaro kirimbuzi za nikleyeri za Koreya ya ruguru.

Bwana Kim yageze mu Burusiya ku wa gatatu, yakiranwa icyubahiro maze agenda mu modoka iba izengurutswe n’abagabo bashinzwe umutekano bayiruka iruhande iyo ihagurutse nk’uko bimenyerewe.

Acyambuka umupaka winjira mu Burusiya, Bwana Kim yabwiye televiziyo ya leta y’Uburusiya ko yizeye cyane ko uru rugendo rwe ruzagenda neza kandi rukaba ingirakamaro.

Yagize ati: “Nizeye ko mu biganiro na nyakubahwa Perezida Putin, nzabasha kumubwira uko ibintu bihagaze mu mwigimbakirwa (peninsula) wa Koreya, tunaganire ku mubano w’ibihugu byacu”.

Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, avuga ko ibiganiro by’impande esheshatu – kuri ubu byahagaze – ari yo nzira yonyine yo gukemura ikibazo cy’intwaro kirimbuzi za nikleyeri mu mwigimbakirwa wa Koreya.

Ibi biganiro byatangiye mu mwaka wa 2003 birimo Koreya zombi, Ubushinwa, Ubuyapani, Uburusiya na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Bwana Peskov avuga ko hari umuhate n’ubushake bw’ibihugu mu guhagarika intwaro kirimbuzi za nikleyeri no gukemura ibibazo bya Koreya zombi.

Umunyamakuru wa BBC Laura Bicker avuga ko uru ruzinduko ari uburyo bwiza kuri Koreya ya ruguru bwo kwerekana ko ifite izindi nshuti zikomeye, nyuma yuko ibiganiro na Bwana Trump ntacyo bigezeho.

Koreya ya ruguru ishinja Mike Pompeo, umunyamabanga wa leta y’Amerika, kuba ari we watumye ibiganiro by’i Hanoi byabaye mu kwa kabiri ntacyo bigeraho.

Ndetse mu ntangiriro y’uku kwezi kwa kane, Koreya ya ruguru yasabye ko uyu mugabo avanwa mu biganiro ku kibazo cy’intwaro kirimbuzi za nikleyeri kuko ivuga ko we “avuga ibidafite agaciro”, maze agasimbuzwa undi “wita cyane ku bintu”.

Izindi wakunda

Bwiza.com