bwiza.com
Amakuru Politiki

Huye: Hibutswe Abatutsi bazize Jenoside mu cyahoze ari Komini Ruhashya

Kuwa kane tariki ya 25 Mata 2019, abayobozi batandukanye bifatanyije n’abaturage bo mu Karere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, hibukwa by’umwihariko Abatutsi b’i Ruhashya bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kiganiro yatanze ku mateka y’itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, Dr Havugimana, Perezida w’inama y’Ubutegetsi ya Komisiyo y’igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)  yibanze  cyane ku kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi itatunguranye ahubwo ari umugambi wateguwe, avuga ko kwica Abatutsi byatangiye muri 1959 aho uwicaga Umututsi atahanwaga bavuga ko yabaga ari gushyigikira Revolisiyo.

Mu buhamya bwatanzwe na Ernest Ndayishimiye,Guido Ntameneka, Alexis Kubwimana, Mukamutara Jacqueline na Anitha Ingabire bagaragaje uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari komini  Ruhashya yakozwe aho bavuze ku itotezwa ry’Abatutsi kuva mbere ya Jenoside yo mu 1994, cyane cyane mu mashuri, no mu zindi nzego.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Huye, Sibonyintore Théodat yasabye   abitabiriye iki gikorwa  kujya bahora bazirikana abasirikare bari aba FRR-Inkotanyi baguye ku rugamba rwo guhagarika Jenoside.

Yavuze ko Kwibuka ari umwanya wo kongera kwereka urundo abazize Jenoside no kugaragaza ko abarokotse Jenoside bafite agaciro bakwiye kugira muri iki gihugu.

Yasabye abitabiriye iki gikorwa kandi   gufatanya mu kurwanya abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Amb. Nduhungirehe  wari umushyitsi mukuru yagarutse ku mateka ya Jenoside mu yari Komini Mbazi na Ruhashya , aha hakaba haraniciwe abo mu muryango we benshi.

Yashimye Abarokotse ubutwari bakomeje kugira, abasaba gukomeza imbaraga no kwiyubaka barwanya kwiheba n’ihungabana ndetse anabashimira uruhare bagize mu kubaka umuryango Nyarwanda bababarira ababahekuye.

Yibukije kandi ko ari ngombwa gukoresha inyito nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kwirinda inyito zindi ziha icyuho abayihakana n’abayipfobya.

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Umurungi Alice 27/04/2019 5:17 pm at 5:17 pm

Kagire inkuru! Nduhungirehe se yibagiweko murumuna we – utari umututsi – nawe yishwe? Yibagiwe se umulyango wo kwa Pedro hakulya ya paruwasi wazimye? Halya abo babarirwa muri jenoside y’abatutsi?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com