bwiza.com
Ahabanza » Mageragere: Uko abana bato babana n’ababyeyi babo muri gereza babayeho
Amakuru Mu mashuli

Mageragere: Uko abana bato babana n’ababyeyi babo muri gereza babayeho

Abana bato batarengeje imyaka itatu babana n’ababyeyi babo bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere, bagaragaza imyitwarire idasanzwe irimo no gutinya cyane ibyo badasanzwe babonamo.

Mukamurigo Regine ni umubyeyi ufungiye muri Gereza ya Mageragere, afite inshingano zo kwita kuri abo bana afatanije na bagenzi be arasobanura impamvu yo gutinya abantu kuri aba bana. Ati“Gutinya byo biterwa n’uko baba babonye abantu bashya. Baba bameze nk’abatabazi (abantu) benshi ntibasohoka kandi ntibanasurwa ngo babone abantu batambaye nka twe.”

Uretse gutinya abantu batambaye impuzankano z’imfungwa n’abagororwa, aba bana ngo batinya n’amwe mu matungo ubusanzwe abana n’abantu.  Mukamurigo ati “Nk’ubu twageze aha babona inkoko hariya ruguru, ibatera ubwoba ntihagira uwongera kuvuga. Ni ukuvuga ngo ibyo byose ntibabibona, ikintu babona hariya mu gipangu ni ipusi ariko ibindi nk’ihene,inkoko ntabyo bazi”

Akomeza avuga ko hari icyo babona cyafasha aba bana baba bazakomereza ubuzima bwabo hanze ya gereza  igihe bagize imyaka itatu y’amavuko. aha yagize ati “Nko kubashushanyiriza wenda aba bamaze kumenya ubwenge bakabona byabishushanyo by’amatungo nk’ihene,inkoko ku buryo  abyize abibona hano yagera hanze akibuka ko ari byabindi yize.”

Nk’uko Radiotv Flash ibitangaza, Umuyobozi w’urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa, CGP George Rwigamba avuga ko uru rwego uzakomeza gushakira amahugurwa ahoraho  abita ku burezi bw’abana bari kumwe n’ababyeyi babo muri gereza kugira  ngo uburere bwabo bube bwiza kurushaho.

Yagize ati “kurera umwana utaracuka bisaba ubumenyi bwihariye kugira ngo umuntu amenye uko amurera. Amahugurwa rero turayabakoresha buri gihe, abagororwa b’abarimu dufite ni abantu baba bazarangiza igihano cyabo bagataha tukongera tukongera tugafata abandi, amahugurwa rero ahoraho.”

Umwana wo muri Gereza uri munsi y’imyaka itatu yirirwana n’abarezi be hanyuma ku mugoroba bagasubirana n’ababyeyi babo bakararana.

Muri Gereza ya Nyarugenge i Mageragere habarirwa abana bagera mu 100 barerwa muri ubwo buryo. Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa ruvuga ko gereza zose zirimo abagore, zifite uburyo bwo kurera abana bari munsi y’imyaka 3, umwana ugejeje imyaka 3 akurwa muri gereza agashyikirizwa umuryango w’umubyeyi we.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com