bwiza.com
Amakuru Politiki

Rusizi: Abazi amakuru ku iyicwa ry’Abatutsi bakoraga muri Cimerwa basabwe kuyatanga

Mu gihe hibukwa ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi, abari abakozi b’uruganda rwa CIMERWA  mu karere ka Rusizi bavuga ko kugeza ubu hari bagenzi babo biciwe muri uru ruganda no hafi yarwo ariko imibiri yabo ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

Bamwe mu bakoraga muri uru ruganda rukora sima babashije kuharokokera, bavuga ko bagenzi babo bishwe bagambaniwe na bamwe mu bo bakoranaga  bigizwemo uruhare n’ubwari ubuyobozi bwabo.

Bavuga ko uwari umuyobozi ushinzwe umusaruro, Ndorimana Casimir ubu ufunze, hamwe na bagenzi be ko  bagiye guhuruza Interahamwe zari ziyobowe na Kabombo Munyakazi Yussuf wari utuye mu Bugarama, zikazana n’impunzi z’Abarundi zikabica, bakababazwa n’uko ababikoraga bacecetse ntacyo bavuga.

Bapfakurera Jean warukoragamo  akarokoka jenoside, yagize ati “ Dushengurwa cyane imitima  no kuba batatwereka aho bashyize imibiri y’abacu n’iy’abari abakozi twakoranaga itaraboneka, abenshi tugakeka ko bajugunywe mu mazi tutazi imigezi iyo ari yo kandi hari abari bahatuye  babirebaga, ababishe n’ababahururizaga bose,hari abafunguwe,harimo n’abahoze ari abakonseye icyo gihe bazi uburyo  imibiri y’abatutsi yapakiwe mu modoka bamaze kwicwa  ariko no muri gacaca baryumyeho n’ubu nta makuru tuzi y’aho bajyanywe.’’

Uhagarariye Ibuka mu karere ka Rusizi Ndagijimana Laurent

Uhagarariye Ibuka muri aka karere,  Ndagijimana Laurent  na we avuga ko ababazwa n’uko  hari abaryumyeho kandi bazi amakuru, ngo bavuge urupfu bagenzi babo bapfuye n’aho imibiri yabo yajugunywe ngo  ishyingurwe mu cyubahiro, agasaba ubuyobozi bw’akarere kugira icyo bukora ngo ibitaragaragazwa ku byahabereye bigaragazwe.

Umuyobozi w’aka karere Kayumba Ephrem avuga ko kuva ku rwego rw’akarere kugera ku rw’akagari hasanzwe ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge rigizwe n’abayobozi bariho n’abacyuye igihe,abarinzi b’igihango n’abavuga bikiganwa, abo mu mirenge ya Muganza rubarizwamo,Bugarama  na Gitambi bakaba bagiye kwicara hamwe bagacukumbura iby’iki kibazo,iyi minsi 100 yo kwibuka ikazarangira hari amakuru amaze kumenyekana.

Yagize ati “Dutekereza ko iryo huriro ari inteko nziza izabonekamo abashobora kumenya amakuru y’ibyahabereye  bakaba bayasangiza ubuyobozi n’abaturage bandi cyane cyane abarokotse batazi aho imibiri y’ababo yajugunywe,twamara kuhamenya tukagira n’uburyo bwo kubibuka kandi twizeye ko bizatanga ikintu gikomeye cyane.’’

Kugeza ubu abamaze kumenyekana bari abakozi b’uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi ni 58, abayirokotse barukoragamo bakavuga ko haba harishwe abarenga 80, imibiri imwe ikaba itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com