bwiza.com
Ahabanza » U Rwanda rwakijijwe n’umuntu umwe gusa – Gen. James Kabarebe
Amakuru mashya Featured

U Rwanda rwakijijwe n’umuntu umwe gusa – Gen. James Kabarebe

U Rwanda rwakijijwe n’umuntu umwe gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame”, ibi ni ibiherutse gutangazwa na Gen. James kabarebe, Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano mu kiganiro aherutse gutanga mu biganiro by’Umuryango Unity Club.

Ni ibiganiro byabaye kuwa  24 Mata 2019 byateguwe ku bufatanye bw’Umuryango Unity Club Intwararumuri n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama ndetse na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije Ibiganiro Mbwirwaruhame ku ruhare rw’Urubyiruko rw’ u Rwanda mu guharanira, kwimakaza no gusigasira umurage w’Ubunyarwanda.

Ibi biganiro byahawe insanganyamatsiko igira iti, “Ubunyarwanda, umurage tugomba guharanira, kwimakaza no gusigasira”, bigenewe abanyeshuri bo muri za Kaminuza n’Amashuri Makuru, bikaba byatangiriye mu Ishuri rya IPRC Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru.

Gen James Kabarebe ubwo yasobanuriraga urubyiruko rwo muri IPRC Musanze Amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yagize ati, “U Rwanda rwakijijwe n’umuntu umwe gusa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuko ari we wahisemo kubanisha Abanyarwanda no kubumvisha ko bagomba gukomera ku bumwe bwabo”.

Ibi biganiro byitabiriwe n’abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri batandukanye, barimo Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rose Mary, Dr Nsanzabaganwa Monique, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’uyu muryango akaba na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Gen James Kabarebe, Umujyanama Mukuru wa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika mu bijyanye n’Umutekano, bamwe mu bahoze ari Abaminisitri muri Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’abafasha b’Abaminisitiri cyangwa ab’abahoze ari bo.

Byitabiriwe kandi na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Fidele Ndayisaba, Perezida wa Komisiyo y’Itorero ry’Igihugu, Hon Bamporiki Edouard, Inzego z’Umutekano, Abayobozi mu nzego zitandukanye n’abanyeshuri n’abarimu bo muri IPRC Musanze.

Nk’uko byasobanuwe, ibi biganiro mbwirwaruhame bigenewe urubyiruko kandi bitanga urubuga rwo gusobeka imbaraga n’ubumenyi hagati y’abakuru n’urubyiruko hagamijwe kurushaho gusobanukirwa umurage u Rwanda rwahitiyemo abato baruvuka.

Muri ibi biganiro, abanyeshuri bo muri IPRC Musanze basobanuriwe uburyo Abanyarwanda bahoranye umurage w’ubunyarwanda, bunze ubumwe hagati yabo n’uburyo abakoloni baje bakabacamo ibice maze wa murage w’ubunyarwanda ukazimira, bityo bagatangira kwimika amacakubiri kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Basobanuriwe kandi ko nyuma y’urugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyizweho Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, aho yatangiye guharanira ko wa murage w’ubunyarwanda wagaruka, bakongera kubana bashyize hamwe kandi baharanira inyungu z’Igihugu cyabo. Urwo rugamba rwo kugarura umurage w’ubunyarwanda rukaba rukomeje hibandwa cyane cyane ku rubyiruko.

Ku ruhande rwe, Minisitiri w’Urubyiruko, Mbabazi Rose Mary yasabye urubyiruko rwo muri IPRC Musanze guhitamo ikiza no kwamagana ikibi, kubera imbuto nziza ababyeyi barwo n’abantu bakuru muri rusange, gukomera ku bumwe bw’Abanyarwanda no kubungabunga ibyagezweho.

Nyuma yo guhabwa ibiganiro, urubyiruko rwo muri IPRC Musanze rwiyemeje gukosora amateka mabi yaranzwe n’amacakubiri ababyeyi barwo babayemo ruharanira kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda kandi runahagurukira kurwanya uwo ari we wese washaka kugarura amacakubiri mu Banyarwanda.

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Henry Ndengejeho 27/04/2019 5:21 pm at 5:21 pm

Kabarebe areba kure! Kuva ubu tuzajye tuvuga “Jenoside yahagaritswe na Paul Kagame” maze bivaneho urujijo!

Subiza
SAKEGA 27/04/2019 7:39 pm at 7:39 pm

Nibyo niwe wayoboye urugamba rwo kubohora u Rwanda, ariko hari n’abandi batagize amahirwe yo ku rusoza nka Rwigema abo nabo bajye bibukwa.

Subiza
muhire 03/05/2019 12:02 pm at 12:02 pm

amaze gusaza kbsa umuntu umwe yahagarika intambara gute haaaaaaaaa

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!