bwiza.com
Featured INKURU TWABAHITIYEMO Inkuru zicukumbuye Politiki

Niki cyihishe inyuma y’ibihugu by’ibihangange byongeye gukora u Rwanda mu jisho

Ibihugu bikomeye ku isi bisa naho byaviriyeho inda imwe u Rwanda, bisaba abaturage babyo kwitonda no kutajya mu bice bimwe by’igihugu byerekana ko umutekano utizewe.

Ibyo bihugu byabimburiwe n’Ubufaransa, Canada, Ubudage, Ubwongereza,Ubuholandi, Australia, Sweden, Belgium na USA kugeza ubu twandika iyi nkuru. Iyo usomye impamvu zitangwa n’ibi bihugu usanga byose bihurira ku kuba ibice bimwe by’u Rwanda umutekano ushobora kuba udahagije bityo bigasaba abaturage babyo kutajya muri ibyo bice.

Ifatwa ry’ibi byemezo usibye ibyo by’umutekano hari ibibazo bitari bike umuntu yakwibaza byaganisha ku gushaka kumenya icyaba kibyihishe inyuma. Mbere y’uko tubivugaho reka tubanze twibaze, ni kuki ibi bihugu by’ibihangange bifatiye icyemezo icyarimwe?

Twibuke ko atari ubwa mbere amahanga akoma mu nkora u Rwanda kuko ibyo bihugu byigeze kurukatira imfashanyo bitewe n’ibirego by’uko u Rwanda ngo rwashyigikiraga inyeshyamba zarwanyaga ubutegetsi bwo muri Congo, ibirego by’ubwicanyi bivuga ko bwakorewe impunzi z’abanyarwanda muri Congo mubyo bise ” mapping report”, ibirego bya hato na hato by’imiryango mpuzamahanga byerekeye kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibirebana n’ibura ry’ubwisanzure bwa politiki n’ubw’itangazamakuru.

Ibyo birego byose u Rwanda rwagiye rubihakana rwivuye inyuma ruvuga ko biba byuzuye ibinyoma kandi bidafite ibimenyetso. Nubwo byari bimeze bityo byarasakuzaga amaherezo bigacwekera ukagira ngo ntacyigeze kiba. Ubu rero ayo mahanga arongeye, ese u Rwanda rwiteguye kubyifatamo rute, uburyo rwakoresheje mbere ni nabwo ruzakoresha ubu?

Tugarutse kucyaba cyihishe inyuma y’ibyemezo by’ibihugu by’amahanga umuntu yakeka ibi bikurikira ariko urutonde rushobora kongerwa.

1) Umutekano

2) U Rwanda kuba rwarafunze umupaka na Uganda

3) Kuba amahanga azi neza ko hagiye kuba intambara

4) Ukutumvikana hagati y’u Rwanda n’u Burundi

5) Gutiza umurindi ingabo za FNL bivugwa ko ziri mu ishyamba rya Nyungwe

6) Lobbying ikorwa n’ibihugu bituranyi birega u Rwanda ko rubibaniye nabi

7) Igeragezwa ry’ifatwa no kuzana mu Rwanda Major Sankara

Ugiye usesengura izo ngingo zose wasanga zimwe ari impamvu zishoka kimwe ni uko zaba zose. Uko byagenda kose amahanga afite ikintu yumvikanyeho kigamije gukora mu jisho u Rwanda. Mwibuke ko Ubufaransa aribwo buyobora Akanama ka Loni gashinzwe umutekano, byumvikane ko bufite imbaraga mu gukoresha ibihugu by’ibihangange mu gufata ibyemezo nka biriya ku gihugu runaka.

Icyo umuntu yakwibaza nyuma y ifatwa ry ibi byemezo, u Rwanda ruzabyitwaramo gute? Inzira ebyiri zirashoboka.

1) Gukoresha imbaraga nyinshi za diplomacy mu rwego rwatuma ibi byemezo bihinduka. Ubu akaba ari uburyo bwiza bwagombye kuza mbere y’ubundi buryo bwose bushoboka bwakemura ikibazo;

2) Gufata ibyemezo bikakaye ku bihugu byafashe ibi byemezo nko kuba u Rwanda rwahamagaza rukanirukana ku butaka bwarwo abadiplomati. Ubu buryo ariko si bwiza kuko haba hagiye guhangana n’ibyo bihugu by’ibihangange.

Usibye izo mpamvu zivuzwe hejuru hari indi ishobora kuba iya gatatu aho u Rwanda rushobora kwihagararaho rugashaka indi nzira yatuma ubukungu bwarwo butanyeganyezwa n’ifatwa rya biriya byemezo nk’uko rwakwiyunga n’ibihugu bisanzwe bihanganye na biriya byafashe ibyemezo. Ibyo bikunze kuba ibihugu by’aba communists ku mugabane wa Aziya. Aha ariko naho ntibyoroshye kuko u Rwanda rwaba rufunguye intambara y’ubutita n’ibihugu by’aba capitalists.

Mu buryo bumwe cyangwa ubundi u Rwanda rukeneye kwitonda mu byemezo ruzafata rusubiza ibyemezo bya biriya bihugu. Rukeneye kandi gusuzuma neza icyateye ifatwa rya biriya byemezo no kubishakira ibisubizo mu rwego rwa dipolomasi.

Rugomba kwerekana ko rufite umutekano usesuye, gukemura ibibazo by’ifungwa ry’imipaka no guhosha umwuka mubi urangwa hagati yarwo na Uganda ndetse n’Uburundi. Uko u Rwanda rwagiye rwikura mu bibazo bikomeye rwahuye nabyo kuva 1994 ni nako rukeneye kwikura muri ibi bigezweho by’amahanga gushaka kwerekana ko umutekano utari shyashya mu Rwanda.

Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, Amb Olivier Nduhungirehe, aganira na Radio Ijwi rya Amerika yavuze ko atazi igitera ibihugu bimwe na bimwe gufata icyemezo cyo gutanga amatangazo ameze atyo.

Ambassadeur Nduhungirehe ati: “Uko byagenda kose ntaho bihuriye na situation ihari (uko byifashe) mu Rwanda, kubera ko umutekano uhagije urahari mu mpande zose z’igihugu; muri Pariki y’ibirunga abakerarugendo n’ubungubu baraza buri munsi, ndetse no mu bindi bice by’u Rwanda harimo n’ishyamba rya Nyungwe.”

Muri dipolomasi nta mwanzi uhoraho uyu munsi twabona ibintu bisa n’ibikaze ariko bugacya byahosheje. Ibyo rero bisaba ubushake bwa politiki mu kubibonera ibisubizo. Ikindi gikenewe muri iyo nzira ishaka ibisubizo ni uko nta kwihagararaho gukwiye kuranga inzego zose zirebwa n’iki kibazo kuko bisaba kudatsimbarara ahubwo ukagira ibyo utakaza ( concession/ lose) kugira ngo ugire ibyo wunguka kandi ugeraho ( win).

Urebye imiterere y’umuvuduko w’ifatwa ry’ibi byemezo biragaragara ko hari n’ibindi bihugu bizafata bene biriya byemezo. Reka twizere ko u Rwanda ruzabyitwaramo neza naho ibisigaye ni ukubitega amaso.

 

Izindi wakunda

13 Ibitekerezo

Cyuzuzo 28/04/2019 5:29 pm at 5:29 pm

Akenshi iyo umuntu akwikomye atyo,birangira yagukoreraga marketing .Urwanda nta bwoba rufute🤷🏻‍♂️Ibyo twaciyemo nibyo byari bikomeye!!na jenoside yarahagaritswe tubona ubumwe n’ubwiyunge nkanswe!!iyo bayita intambara y’amambo.Bazavuga baruhe.

Subiza
Karekezi Casimir 28/04/2019 6:04 pm at 6:04 pm

Kuki twavuga icyihishe inyuma kandi ibivugwa ari ibintu bigaragara? Hihishe iki? Baravuga umupaka hagati y’Urwanda na Uganda. Ntufunze se? Yewe na Perezida Kagame yemeyeko ufunze kubera impamvu za politiki! Baravuga ibibazo n’Uburundi hakanazamo ibyerekeranye na Nyungwe. Nonese iyo imodoka zitwitswe hagapfa abantu, aba ari imikino? Urwanda nirwo rwemejeko abagizi ba nabi bavuye I Burundi kandi basubiyeyo. Bivuzeko bashobora kugaruka igihe bashakiye! Muri make rero ibihugu by’amahanga birasubira mu bivugwa na Leta y’Urwanda. Naho umuti wo ntugoye yuko abatera umutekano muke barazwi kandi n’ibyo bifuza birazwi. Nibisuzumwe barebe icyagirira igihugu akamaro. Ngo diplomacy niyo izakemura ikibazo? Benshi mu banyarwanda bavanyeyo amaso! Birazwiko umukuru w’igihugu afite ibindi bimushishikaje yuko mu ngendo ze zihoraho – turi mukwa 4 kandi amaze kujya hanze inshuro 16 zidahuye n’ibibazo byihutirwa igihugu gifite! – perezida Kagame ntiyerekana ubushake bwokwegera abaturanyi no gukemura ibibazo. Umuti nuko Perezida yayobora igihugu cy’Urwanda ari mu Rwanda. Yagombye kwumva iby’abanyarwanda bavuga ntabibwirwe gusa n’abamushagaye iyo akubutse mu ngendo. Kera nkiri umwana batubwiraga ngo nitubona abanyamahanga batubaza icyo dushaka tujye tuvuga ngo “demokarasi d’abord” kandi byagize ingaruka. Nubu numva iyo mvugo ikwiye. Umuti ni demokarasi!

Subiza
NDAYALBAJE 28/04/2019 7:44 pm at 7:44 pm

Hhhhhhh tujye tumenya ko turi mû isi tutari mû ijuru. Igituma habaho inzego z’ubuyobozi n’ukuhirango ziyobore, kandi zihangane n’ibibazo bigera ku baturage. Haramutse hatabayeho ibintu nka biriya ibyo kutuvugaho amagambo atari meza twaba tutarimu isi. Ni mubareke nabonye ikiraka kidahemberwa umushinga uzababera impfabusa,twe icyo dusabwa n’uguhagarara kigabo. Sinzi ko twakweranya na wamugani w’abafaransa ngo igisubizo cyane imbesile n’uguceceka ukayihorera. Samahani sintukanye nijambo bivugiye ubwabo.baseme batachoka tuziyubaka twubake n’abandi bananiwe kwiyubaka kandi turabikora turi hirya no hino ku isi. None se badutumayo gukoriki Nina nta mutekano dufite iwacu?

Subiza
Innocent Mudahemuka 28/04/2019 8:39 pm at 8:39 pm

Gewe ndabona ibi bihugu byababyishyize kukarubanda kubirebana n’ibibazo abatunyi bacu baduteza! Bivuze ngo bibifitemo inyungu imwe cyangwa indi!
Babonye intambara idashoboka batangira propaganda zo kuduhungabaniriza ubukungu bakumira abasura urwanda.
Ariko umwanditsi w’inkuru yabivuze neza: turahagara kigabo kandi bizakemuka nk’uko na mbere kose byagenze.

Harakabaho urwanda dufite none, turagahorana Ubuyobozi bwiza dukesha Paul Kagame. Mana rinda Rwanda

Subiza
Twiyubake 28/04/2019 9:29 pm at 9:29 pm

1) Itegeko rishyiraho local defense rivaneho Dasso bo kurinda abayobozi gusa. 2) Biriya bihugu biba birimo kureba ibirimo gukorwa n’abanzi b’u Rda. Ex.ingabo ku mipaka zicukura imyobo Cg imitego.cfr ifoto Rushyashya! Yabateye ubwoba.3) gkugaragaza ko bamenye ko umutekano w’u Rda ugeramiwe n’abaryamiye amajanja kuwuhungabanya. 4) Kenya izagira ijambo rikomeye mu guhashya icyatera umutekano mucye mu karere; Kuko iramutse ivuze ko izafata ibyemezo ibihugu byose byatinya Kuko ariyo iri ku marembo y’ikigega.5) kububaha mu byemezo byabo tutabagishije Impaka Cg kubaka ibisobanuro. 6) bifuza ko ingabo z’u Rda ziriyo ko zihava Kuko ago ingabo ziri bivuze ko nta mutekano uhari.7) kubasobanurira impamvu aho ingabo zacu ziri.8) kugabanya igiciro cya passport no kongera igihe imara kgirango abaRda bakoreshe passport Kuko Uganda Isa n’idashaka ID gusa ariko ikanga kubigaragaza ivuga ko hajyayo gusa abanyabibazo n’imburamukoro gusa aho kujyayo abanyabisubizo. Icyo bashaka go u Rda rubafasha (Ugda) umushinga was ID u Rwanda rwarabamurikiye. None icyo bakidukeneyeho Ni iki? Ngo umutindi umuhumura Amado akayagukanurira. Hari igihe ibinyamakuru byacu bishyira amabanga yacu bitabizi ngo birerekana ibyagezweho n’imishinga twimurije imbere. Ibihugu ntibiramugeraho nous kumenya ibyo twimurije imbere. Tubakwira n’akari imurori batiriwe bakoreshe za maneko.

Subiza
Twiyubake 28/04/2019 9:34 pm at 9:34 pm

Ibihugu ntibikigorwa ni kumenya ibyo twimurije imbere. ….

Subiza
Kalisa 28/04/2019 9:44 pm at 9:44 pm

Ibi byose ni propaganda z’ibihugu bimwe na bimwe bifitiye ishyari u Rwanda kubera ukuntu rwagiye rwikura mu bibazo by’ingutu rudateze amakiriro kuri bo, ikindi kd hakiyongeraho ibijyanye n’inama ya Commonwealth iteganyijwe kubera i Kigali muri 2020 cyane ko ibyinshi muri ibyo nabyo byifuzaga kuba byayakira, rero akenshi bakora ibishoboka byose ngo baburizemo imigendekere myiza y’ayo bagamije guteza confusion mu bayitegura,nibiba ngombwa abayibuze bayishaka ibagereho babikesheje kujijisha isi.ntitwakwibagurwa nanone ko u Rwanda ruhagaze neza mu rwego rw’ubukerarugendo bityo rya shyari navuze hejuru rikiyongera.Gusa ndizera ko u Rwanda ruzabyitwaramo neza nk’uko bisanzwe ibyo byose bikarangira ntacyo bifashe.

Subiza
Kalimba Alex 28/04/2019 11:24 pm at 11:24 pm

Kuba igihugu Bikomeye bitangiye kubuza abaturage babyo kuza mu Rwanda ninshingano zo kurengera abaturage babyo ahubwo Natwe abategetsi bacu bashake igisubizo munyungu z’abaturage. we better off being in peace.
we want peace not war.

Subiza
Kris 29/04/2019 7:54 am at 7:54 am

Hari abashinwa cyangwa abarusiya wumvise nibo yahaye intebe reka rero abanyaburayi babivemwo

Subiza
Kagabo Pierre 30/04/2019 7:12 am at 7:12 am

Ariko njye narebye ibyo byegeranyo sinabibona uretse ubufaransa gusa. Nko kuri site ya USA u Rwanda ruracyari kuri level 1 ya security, mu gihe Uganda, Tanzania na Kenya biri kuri level 2, u Burundi na RD Congo biri kuri level 3. Level 1 ikaba ari nziza kurusha 2, gutyo gutyo. Aho uwakoze isesengura ntiyatwawe n’ibinyamakuru biharabika u Rwanda cg agasoma ibimaze igihe nko kwitondera imipaka igana RDC n’u Burundi bituruka ku kajagari kari muri ibyo bihugu binabishyira kuri level 3. Level bivuze urwego

Subiza
Charles 30/04/2019 9:57 am at 9:57 am

NDA ndambara yadutera ubwoba…uwakoze iryo sesengura ntabwo yabanje gusibira inyuma ngo arebe inzira uri rwanda rwanyuzemo:
1.kuba twarahagurutse tugafungura umupaka wa kagitumba nikimenyetso cyuko ntacyaduhungabanya.
2.kuba mu rugano,kuri tambarare yo mu mutara,mu bishanga nahandi hatoroshye hose nikimenyetso cyuko ushaka inka aryama nkazo,
3.gushyira defence muri CND nikimenyetso cyubwenge nimbaraga bidasanzwe…
4.gihangana nongabo zamahanga
5.guhagarika jenoside abandi baryumyeho
6.gusana igihugu nimitima yabanyarwanda bazahajwe na jenoside,…
7.guhashya umwanzi imbere mu rwanda no kumukurikirana hanze yarwo
8.guhangana na za mandats d’arret internationaux kugeza birangiye neza
9.guhangana nihagarikwa ryinfashanyo zamahanga ntihagire ingaruka Butera Ku bukungu bwacu
10.kwigisha abanyarwanda kugeza aho twiyunze kandi tugatahiriza umugozi umwe ubu tukaba turi umunyarwanda
11.kuba dukomeje gukataza mwiyerambere mu buryo bugaragarira buri wese baba mu rwanda no mu mahanga
12.kuba twihitiramo ubuyobozi butubereye kandi buharanira inyungu zurwanda
Namwe nibindi tutarondora byinshi cyane,bitugaragatiza 100% ko nta cyaduhubanganya.
Kuba hari amwe mu mahanga ashishikariza abaturage bayo kwirinda ibice bimwe byigihugu nimpungenge ariko se igikuru,abanyarwanda natwe twaba dutinya?ntabwo dutinya kuko tuzi ukuri ko umutekano ari wose.
Mu gusesengura mwakoze namwe ubwanyu mwagiye mugaragaza uko urwanda rwagiye rwikura mu bihe bitoroshye ,ubuyobozi buracyari bwabundi,abanyarwanda tuburi inyuma turushaho kugira imbaraga kuko uko bucyeye bwije tugenda turushaho kuba umwe.
Ukuri twaharaniye tuguhagazeho twivuye inyuma kandi Imana ifasha uwifasha.
Muti macye,Imana yacu,imbaraga zacu,ukuri kwacu ni umutamenwa.
Wowe wasesenguye,shira impungenge igihe kizagusubiza kandi amateka yakabaye atuma nta mpungenge ugira.
TUZA.

Subiza
hatadukonde kama misumar 30/04/2019 4:24 pm at 4:24 pm

nta gikuba cyacitse rwose. nitwe twivugiye ko abaturanyi bashyize ingabo ku mipaka. icyakorwa cyo abari kuri strategic level nibo mwagombaga kubaza icyo bazakora. naho kwiha kubivuga mw’itangazamakuru nta cukumbura mwakoze ni nko gukora masturbation.
murakoze

Subiza
Jolie 06/05/2019 12:33 pm at 12:33 pm

Uyu musesenguzi ngo akora au niveau regional? ni akumiro.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!