bwiza.com
Amakuru Politiki

Tanzania: Perezida Magufuli yahaye imbabazi imfungwa zisaga 3,000

John Pombe Magufuli wa Tanzania, kuri uyu wa Gatanu ushize yahaye imbabazi imfungwa 3,540 ubwo igihugu kizihizaga imyaka 55 ishize Tanganyika na Zanzibar bibaye igihugu kimwe.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Perezidansi ya Tanzania rivuga ko yizeye ko izi mfungwa zizasubira mu muryango kandi zikagira uruhare mu gufatanya n’abandi mu kubaka igihugu, kandi hitezwe ko batazasubira mu byaha bizabasubiza muri gereza.

Imfungwa 722 zahise zirekurwa kuri uyu wa Gatanu.

Perezida Magufuli akaba yatanze imbabazi agendeye ku biteganywa n’ingingo ya 45 (1) (d) y’Itegeko Nshinga rya Tanzania imuha ububasha bwo kubabarira imfungwa.

Mu bahawe imbabazi nk’uko iyi nkuru dukesha The East African ivuga, harimo abahamijwe ibyaha mbere y’itariki 15 Werurwe muri uyu mwaka ndetse n’abarwaye indwara nka Sida, Igituntu n’abarwaye cancer igeze ku rwego rwa nyuma.

Abandi bahawe imbabazi ni abafite imyaka iri hejuru ya 70, abafite ubumuga bwo ku mubiri no mu mutwe, abagore bahamijwe ibyaha batwite ndetse n’ababyariye muri gereza.

Izi mbabazi ariko ntizireba abantu bahamijwe ibyaha by’ubwicanyi, kugerageza kwiyahura, kwica impinja ndetse n’abakatiwe igifungo cya burundu.

Hiyongeraho abafashe ku ngufu, abakubise bagakomeretsa, abahohoteye abana, abahamijwe ubujura bw’imodoka na moto, no gusenya ibikorwaremezo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com