bwiza.com
Amakuru Ibigezweho mu mahanga Politiki

Tshisekedi agomba kureka Kabila akagenda, Tshisekedi yagurishije Kabila igihugu: Martin Fayulu

Nyuma y’uruzinduko yakoreye i Burayi no ku mugabane w’Amerika, kuri uyu wa 28 Mata Martin Fayulu yageze i Kinshasa, avuga ko Tshisekedi yakagombye kureka Kabila akagenda, yongeraho ko yagurishije igihugu kuri uyu wahoze akiyoboye.

Muri iyi nama yakoreye kuri Sainte Thérèse muri Ndjili, yasabye ko havugwa ku cyemezo cyo kugira ubutegetsi buhuriweho n’ishyaka rya Kabila(FCC) na CACH rya Tshisekedi. FCC isa n’iyihariye imyanya yose yo mu nteko ishingamategeko ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo(RDC).

Abaturage ba RDC ndetse n’abaharaniraga impinduka bifuzaga ko niba Joseph Kabila avuye ku butegetsi, agomba kujyana n’ibye byose. Ibi ni na byo Martin Fayulu nk’umukandida wari ushyigikiwe n’idini rya Kiliziya Gatulika, yifuzaga ariko ntibyamukundira.

Aya ni amagambo yatangarije mu nama i Kinshasa:
“Tshisekedi yaradusebeje. Kabila yaje guhungabanya iki gihugu; ntabwo tuzamwemerera. Abo mu burengerazuba bw’Isi bavuga ko hari icyo bakoze kubera ko abantu batigeze bigaragambya nyuma y’itangazwa ry’itegekonshinga.”

Ku kibazo cya Kabila, Fayulu yongeyeho ati:

“Kabila agomba kugenda. Umuvandimwe Tshisekedi agomba kureka Kabila akagenda. Ndashimira inshuti za UPDS zasabye Tshisekedi gusubiramo amasezerano yagiranye na Kabila. Tshisekedi yari yasinziriye kuko iyo bitaba ibyo ntiyari kwemera ubwumvikane na Kabila. Ubu yabaye imbata ya Kabila.”

Fayulu ati: “Tuzategeka Tshisekedi yegure

Mu magambo yatangarije benshi bari biganjemo abarwanashaka be; yifashishije ingero z’Abanya-Algeria na Sudani bavanye abayobozi ku butegetsi binyuze mu myigaragambyo, Fayulu yagize ati:

“Nababwiye ko mufite imbaraga ziruta iz’intwaro(imbunda). Abanya-Algeria n’Abanyasudani ntibigeze bakoresha intwaro. Ubu nagarutse, dushobora kuzeguza Tshisekedi; akagenda.”

Mu matora y’umukuru yabaye mu Kuboza, abaturage bemezaga ko Fayulu ari we wayatsinze ariko ikigo gishinzwe amatora, CENI, cyemeje ko Tshisekedi ari we watsinze. Ibi byateje kutumvikana hagati y’iki kigo n’abaturage, Fayulu yemeza ko habayemo uburiganya.

Kugira ngo Tshisekedi agere ku nsinzi, byavuzwe ko Kabila ari we wabigizemo uruhare runini; bikaba byaba impamvu yatumye uyu mukuru w’Igihugu yemera ko habaho isaranganya hagati y’amashyaka ya FCC na CACH.

Abasesenguzi mu bya politiki bakomeje bavuga ko mu by’ukuri n’ubwo Kabila yemeye kuva ku butegetsi ; agifite ubushobozi muri politiki ku buryo asa n’ukiyoboye iki gihugu.

Actualité.cd

Izindi wakunda

Bwiza.com