bwiza.com
Ahabanza » Kwibuka25: Hanenzwe abari intiti bakoze jenoside aho kuyirwanya
Amakuru Politiki

Kwibuka25: Hanenzwe abari intiti bakoze jenoside aho kuyirwanya

Kuwa gatandatu tariki 27 Mata 2019, ubwo hibukwaga abari abakozi b’icyahoze ari ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi (ISAR) bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hanenzwe uruhare bamwe mu bakoreraga iki kigo cyarafatwaga nk’igicumbi cy’intiti bagize mu gutegura no gukora Jenoside yakorewe Abatutsi.

Igikorwa cyo kwibuka abakoreraga iki kigo , kuri ubu cyahindutse ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB), byabereye mu gashami ka Rubona mu Karere ka Huye, ari naho hari icyicaro gikuru cyacyo mu gihe cya Jenoside.

Muri iki gikorwa kandi hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri 11 yabonetse.

Mu buhamya yatanze Marie Beatrice Murekatete wari umukozi wa ISAR ishami rya  Karama mu gihe cya Jenoside ,mu buhamya bwe yagarutse kuri Jenoside mu mashami ya Karama na Tamira.

Yagarutse ku ruhare rwa bamwe mu bakozi bakoranaga mu kwicisha bagenzi babo ndetse no gukwiza urwango ku bakozi b’Abatutsi. Ibi bikaba byari bishyigikiwe cyane n’uwari Umuyobozi mukuru w’iki kigo, Ndereyehe Ntahontuye Charles, wigeze no gutegeka umwe mu bayoboraga ishami rimwe kwandika inyandiko itangira umukono (tract) igamije kubiba urwango ku bakozi b’Abatutsi.

Nyuma y’ubuhamya bwe, hanumviswe ubuhamya bwa   Uwiragiye Bibiane, Mukasekuru Josée, Mukayigire Assoumpta, Ngabonziza Jean Pierre bagarutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri ISAR Rubona ndetse no ku musozi wa Rubona wiciweho Abatutsi benshi cyane bari barahungiye muri ISAR. Basabye ko hakorwa Inzira igera ku Mpinga y’uyu musozi abantu bakajya bayizamuka mu rwego rwo kwibuka ibizazane Abatutsi bicwe kuri uyu musozi bahuye nabyo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro yatanze yagaragaje ingero z’uburyo abitwaga intiti bagize uruhare runini mu kubiba urwango ku Batutsi no gucura umugambi wa Jenoside. Aha yagarutse ku mashyirahamwe bagiye bashinga  haba mu gihugu no hanze yacyo agamije kubiba urwango ku batutsi no gutegura umugambi wa Jenoside. Yavuze ko benshi mubashinze aya mashyirahamwe, mu gihe cya Jenoside muri 1994 bari abayobozi bakaba baragize uruhare rukomeye mu gushishikariza abahutu gukora Jenoside.

Yasobanuye ko Jenoside ikimara guhagarikwa n’Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, bamwe mu bayikoze batangiye umugambi wo kuyihakana no kuyipfobya babinyujije no kuri amwe mu maradiyo mpuzamahanga.

Yagize ati “Icyo bakurikijeho bamaze gutsindwa ni amayeri yo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku buryo ibibazo by’ingengabitekerezo ya Jenoside duhura na byo bishingiye ku ipfobya n’ihakana babiteguye, babitangiye bagitsindwa, Jenoside ikimara guhagarikwa.”

Yavuze ko abitwaga abahanga n’impuguke mu gihe cya Jenoside bakoze ibintu bibi bacura umugambi wo kwica Abatutsi banawushyira mu bikorwa bityo ab’ubu bafite inshingano ikomeye yo kubihindura.

Yagize ati “Ibyo birerekana uruhare runini injijuke z’ubu, abize b’ubu n’abana bari kwiga muri iki gihe tugomba kugira rwo guhindura ibingibi. U Rwanda rumaze kugera heza kubera Politike nziza ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’abo bafatanyije, igihugu tumaze kucyubaka kirakomeye.”

Yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya no guhindura abantu bakirangwa n’ingengabitekerezo ya Jenoside avuga ko n’iyo haba hasigaye umwe agomba kubuzwa gukomeza kuroga.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com