bwiza.com
Ahabanza » Su-Ofisiye mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cy’urupfu
Amakuru Politiki

Su-Ofisiye mu gisirikare cya Congo yakatiwe igihano cy’urupfu

Umusirikare wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakatiwe igihano cy’urupfu mu gihe mugenzi we bakoranye icyaha yakatiwe imyaka 25 y’igifungo.

Aba basirikare bakatiwe n’urukiko ku wa Gatanu tariki ya 26 Mata 2019,  i Mahaga  n’urukiko rwa gisirikare rwa Ituri.

Aba basirikare bahawe ibihano bikakaye nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abaturage batatu b’abasivile, ndetse no gukomeretsa, bakoresheje amasasu abandi batatu mu gace ka Kalabaou.

Nk’uko Radiyo Okapi ibitangaza, ngo ibi byaha babikoze mu byumweru bike bishize, uwo munsi, abaturage bagiranye amakimbirane ubwabo barwanisha intwaro gakondo, abasirikare bari hafi aho, mu gihe bagiye kubakiza bahita babamishamo urufaya rw’amasasu.

Ubwo babarasagamo amasasu menshi batatu bahise bagwa aho, abandi batatu barakomereka bikabije. Adjudant Delphin Itela agomba no kwishyura ibihumbi 20 by’amadolari ya Amerika y’amande.

Mugenzi we, Papy Mujinga wakatiwe imyaka 25 agomba gufungwa iyi myaka gusa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com