bwiza.com
Ijambo ry'Imana Ivugabutumwa

TEGEREZA WIHANGANYE

Yobu 13:13
“ Ubwenge n’ Imbaraga bifitwe n’ Imana, igira inama no kumenya.”

Umwaka washize Manager yanjye yahuye n’ Ibigeragezo azakurwara indwara ya kanseli, mu gihe yarari kwa muganga afata imiti imufasha, yaje kwakira agakiza ahinduka umukristo kubwo gushyira ukwizera kwe k’ umwami wacu Kristo.
Hashize amezi 6, Yesu amukiza iyo ndwara. Ubwo yahise agaruka ku kazi ke.

Ntabwo dushobora gusobanukirwa impamvu y’ Ibintu bitubaho kandi n’ Impamvu Imana Ibyemera bikadushyikaho.
Ariko Imana iba ifite impamvu yemera ko bitubaho. Ibi bimeze nk’ Ibyo Yobu yahuye nabyo.

Yahuye n’ ibigeragezo atuyumvisha impamvu yabyo byangiza umubiri we ndetse bitwara n’ abiwe n’ ibyiwe.

Iyo usomye igice cya 12:13 atangaza imbaraga z’ Imana , ubwenge bwayo, ubumenyi bwayo ndetse n’ inama zayo.

Yobu ntabwo yahise abona ibisubizo by’ ibabazo yari afite ariko yakomeje kumva ko Imana ifite imbaraga n’ ubwenge , inama n’ ubumenyi.

Dushobora kuba tudasobanukirwa impamvu Imana yemera ibigeragegezo kutugeraho mu ubuzima bwacu nka Manager wanjye ariko tugomba kwiringira Imana kandi tukayizera kuko Idukunda.

Petero yabivuze neza mu rwandiko rwe rwa mbere igice cya 5:7 aho agira ati” Muyikoreze amaganya yanyu yose kuko yita kuri mwe.”

Ni ibihe bigeragezo urimo urwana nabyo? Ni gute biri kugufasha kurushaho kumenya Imana?

Muri kano kanya gato nagusaba gufatanya nanjye rino sengesho rigufi, kandi ubukore wizeye:

Mana,
mfasha ku kwizera nubwo ntabasha gusobanukirwa ibiri kumbaho i mpamvu yabyo, ndetse n’ impamvu yatumye wemera ko bimbaho.

Nzi yuko ifite imbaraga nyinshi,nzi yuko ubwenge n’ ubumenyi byawe n’ inama zawe bihagaje kuba mfasha.
ariko reka ubushake bwawe aribwo buboneka ku imibereho yanjye.
Urakoze kuko umfatishije ukuboko kwawe k’ urukundo.

Amen.

Nshuti y’ Imana, Dushaka kumva icyo utekereza uyu munsi, Wandike ubutumwa kuri Email yanjye estachenib@yahoo.com cyangwa ukandika ubutumwa bugufi kuri phone +4128718098
ikoreshwa no kuri (WhatsApp).

Ushobora no kutubwira n’ utuntu dutoya urimo kurwana natwo uyu munsi kugira ngo dufatanye nawe kudusengera.

P.s Umuryango wacu w’ Ivugabutumwa unejejwe no kuba uri hamwe nawo mu ukugeza ijambo ry’ Imana ku abantu bose.

(Wibuke gusangira n’ inshuti zawe iri jambo rigufi)
Imana idutabare!

Iri jambo rigufi rivuye kuri
NIBINTIJE EVANGELICAL MINISTRIES

Izindi wakunda

Bwiza.com