bwiza.com
Amakuru Politiki

Turkiya: Umwe mu ntasi ebyiri ziherutse gufatwa yiyahuriye aho yari afungiye

Umwe mu ntasi ebyiri z’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE) ziherutse gufatirwa mu gihugu cya Turkiya yiyahuriye muri gereza yari afungiwemo nk’uko byemezwa n’itangazamakuru rya leta muri iki gihugu.

Urubuga Haberturk rwo muri Turkiya rwatangaje aya makuru bwa mbere kuri uyu wa Mbere, itariki 29 Mata, rwavuze ko uyu wakekwagaho ubutasi yiyahuye akoresheje umugozi ku Cyumweru muri Gereza ya Silivri.

Urupfu rwe nyuma rwaje kwemezwa n’Ibiro Ntaramakuru bya leta, Anadolu Agency.

Umunyamakuru wa Al Jazeera uri Istanbul, Sinem Koseoglu, yavuze ko abayobozi ba Turkiya batangiye iperereza ngo hamenyekane uko yabashije kwiyambura ubuzima kandi yari afungiye ahantu ha wenyine.

Nk’uko byemezwa n’abayobozi ba Turkiya, ngo abagabo babiri hagati muri uku kwezi kwa kane, bavuze ko bakomoka muri Palestina kandi bemera ko bakoreraga inzego z’ubutasi z’Ibihugu Byunze Ubumwe by’Abarabu (UAE).

Amakuru y’ibanze yagiye ahagaragara avuga ko umwe mu bayobozi ba Turkiya yabwiye Reuters ko umwe muri aba bagabo yageze muri Turkiya mu Ukwakira 2018, nyuma y’iminsi mikeya umunyamakuru Jamal Khashoggi yiciwe muri ambasade ya Arabia Saoudite muri Istanbul. Undi ngo akaba yari yagiye agiye gufasha mugenzi we.

Ntibiramenyekana niba kujya muri Turkiya kwabo gufitanye isano n’iyicwa rya Khashoggi. Umunyamakuru Khashoggi akaba yarakunze kunenga Igikomangoma Mohammed bin Salman cya Arabia Saoudite, ari naho yakomokaga, aza kwicwa n’abatumwe n’ubutegetsi bwa Arabia Saoudite, aho iki gikomangoma cyatunzwe urutoki gishinjwa kuba ari cyo cyategetse iyicwa rye.

Izindi wakunda

Bwiza.com