bwiza.com
Amakuru Politiki

Kigali: Yafashwe agerageza guha Umupolisi Ruswa

Polisi y’u Rwanda iraburira umuntu wese ufite umutima wo gutanga cyangwa kwakira ruswa ko atazihanganirwa. Ni nyuma yaho ifashe umugabo urimo ugerageza guha Umupolisi ruswa.

kuri uyu wa 28 Mata  Polisi yafashe Hitimana Emmanuel  agerageza gutanga ruswa kugira ngo imodoko yari yazanye gusuzumisha mu kigo gisuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (Control Techinic) isonerwe amakosa Umupolisi yari ayisanganye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko uyu mugabo yabwiwe ko imodoka ye imashini ziyisuzuma ubuziranenge ziyisanganye amakosa bityo ko agomba kujya kuyakosoza mu igaraje, aho kubahiriza ibyo abwiwe agashaka gutanga ruswa y’amafaranga 25, 000 kugira ngo imodoka ye ihabwe icyemezo cy’uko ari nzima kandi itagikwiye.

Yagize ati “Hitimana yahamagawe ngo aze afate imodoka ye bari bamaze gusuzuma ibyuma biyireze amakosa arimo na paraburize yamenetse angomba kujya gukoresha, aho kubahiriza ibyo asabwe, ahita ashaka kwihugikana umupolisi ngo amuhe ibihumbi 25 ayemerere ijye muzihabwa ibyangombwa by’ubuziranenge, umupolisi yahise umuregera abo bakoranga baramufata.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umuntu wese ufite umutima wo gutanga cyangwa kwakira ruswa kuko iri mu bimunga ubukungu bw’igihugu kandi ikanimika akarengane na serivise mbi.

Yagize ati “Polisi y’u Rwanda itanga serivisi mu buryo  bwubahirije amategeko kandi igasaba buri wese kwirinda gukora ibinyuranyije n’amategeko kuko ariyo ntandaro ya ruswa, utayifite akarengana. Ufite gahunda yo kwakira no Gutanga Ruswa  ndetse n’ibindi byaha bifitanye isano nayo amenyeko arimo yimika akarengane kandi tutazabyihanganira.”

Yakomeje  asaba buri wese kureka kwiyorohereza no kunyura mu nzira za Ruswa ahubwo abantu bakajya batungira inzego z’umutekano urutoki aho ikekwa kugira ngo buri wese agire uruhe mu kuyirwanya.

Nyuma yo gufatwa Hitimana Emmanuel yashikirijwe Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri station ya Remera kugira ngo akurikiranwe ku cyaha akekwaho.

Aramutse ahamijwe icyaha cya ruswa akekwaho, yahanishwa ingingo ya 4 mu gitabo gihana ibyaha bya Ruswa aho iteganya igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Izindi wakunda

Bwiza.com