bwiza.com
Ahabanza » Mpora mvuga ko kuba muri opozisiyo bitavuze kuba umwanzi w’uwo mutabona ibintu kimwe- Ingabire Victoire
Amakuru mashya Politiki

Mpora mvuga ko kuba muri opozisiyo bitavuze kuba umwanzi w’uwo mutabona ibintu kimwe- Ingabire Victoire

Umuyobozi w’Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda (FDU-Inkingi), Ingabire Victoire atangaza ko atumva impamvu rubanda rwatangajwe no kumubona  mu bikorwa by’umuganda aganira na Min. Sezibera Richard n’abandi bayobozi.

Ku wa 27 Mata wari umunsi w’Umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata, aho Abanyarwanda bose bakoze ibikorwa bitandukanye birimo; kubaka inyubako zitandukanye, gusibura imihanda n’ibindi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera, yakoreye umuganda mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, aho yahahuriye na Ingabire Umuhoza Victoire, uyobora ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda.

Ibinyamakuru bitandukanye hano mu Rwanda byanditse inkuru zivuga kuri iki gikorwa. Byinshi byibanze ku mafoto ya Ingabire aganira na Sezibera ndetse na Meya wa Gasabo, Stephen Rwamurangwa akanyamuneza ari kose.

Uhereye ibumoso: Umuyobozi wa FDU-Inkingi, Ingabire Victoire, Meya w’Akarere ka Gasabo. Stephen Rwamurangwa na Min. w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr. Richard Sezibera baganira

 

Bwiza.com yashatse kumenya uko yabyakiriye kubona abantu batangajwe no kubona aganira aseka n’abari mu butegetsi atavuga rumwe nabwo.

Ku murongo wa telefoni, uyu munyapolitiki yatangaje ko atabona impamvu ibi byatangaje abantu kugeza n’aho bigiye no mu binyamakuru.

Ati “  Ntabwo mbona impamvu abantu batangaye. Minisitiri Sezibera ni Umunyarwanda, kandi najye ndi umunyarwanda. Kuba twarahuriye mu gikorwa cyo kubaka igihugu cyacu, ntawe byagombye gutangaza kuko twese dukunda igihugu kandi tukifuriza ibyiza gusa.”

Akomeza agira ati “ Mpora mvuga ko kuba muri opposition [abatavuga rumwe na leta ]bitavuze kuba umwanzi w’uwo mutabona ibintu kimwe. Ahubwo uko kutabona ibintu kimwe ari imbaraga tugomba kubakiraho twubaka amahoro n’iterambere birambye mu gihugu cyacu.”

Muri Nzeri 2018, nibwo Ingabire Victoire Umuhoza wari ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge yahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Kuva yafungurwa yakunze kugaragara mu ruhame ari mu bikorwa byo gufatanya n’abandi kubaka igihugu.

Min. Sezibera na Ingabire Victoire mu gikorwa cy’umuganda

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Ellan 30/04/2019 4:50 pm at 4:50 pm

Ariko nyagasani,Imana izimitima yanyu abanyapolitique nabafite akayihayiho kayo izabiture ibihwanye nibyo muzakorera u Rwanda.Gusa buriwese amenye yige politique u Rwanda rugenderaho.ntaguterura ibyahandi ngubizane kurangaza no gutesha umutwe abaturage.Dukeneye amahoro,ituze umutekano iterambere rirambye ridaheza.uzumvako akeneye kuyobora mu Rwanda abanze aberebose urugero rwiza aniyemeze gukorera inyungu zabanyarwanda ntaburyarya.

Subiza
Ruzirabwoba Rwamuza 01/05/2019 7:33 am at 7:33 am

Nibyiza gufatanya n’abandi kubaka igihugu n’ubundi abantu ntibahuza ibitekerezo gusa amagambo uyu munyepoliki yavugiye kurwibutso nizereko yayakuye mumurongo we Wa politiki

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!