bwiza.com
Ahabanza » Abadepite 11 ba NRM ntibakozwa kugira Museveni umukandida rukumbi mu 2021 na nyuma yaho
Amakuru Politiki

Abadepite 11 ba NRM ntibakozwa kugira Museveni umukandida rukumbi mu 2021 na nyuma yaho

Itsinda ry’abadepite baturuka mu ishyaka NRM riri ku butegetsi muri Uganda ryitabaje Urukiko Rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga bamagana icyemezo cyo kugira Perezida Museveni umukandida rukumbi w’ishyaka mu matora ateganyijwe mu 2021. Baravuga ko iki cyemezo kinyuranyije n’itegeko nshinga.

Kuwa 19 Gashyantare nibwo Komite nshingwabikorwa y’ishyaka NRM yemeje ko Perezida Museveni, ari nawe chairman w’ishyaka, ari we mukandida wabo rukumbi mu matora yo mu 2021 na nyuma yaho.

Ariko, bamwe mu badepite ba NRM batanyuzwe n’iki cyemezo barashaka ko urukiko rutangaza ko gutangaza Museveni nk’umukandida rukumbi waryo binyuranyije n’itegeko nshinga, kubw’iryo icyo cyemezo kigateshwa agaciro.

Iyi nkuru dukesha Daily Monitor ivuga ko aba badepite banashaka ko urukiko rutangaza ko iyi komisite nshingwabikorwa ya NRM, manda yayo yatangiye muri Nyakanga 2015 ikazasoza muri kamena 2020, idafite ububasha bwo kugira Museveni cyangwa undi, umukandida rukumbi uzajya uhagararira ishyaka mu 2021 na nyuma yaho.

Abadepite 11 bashyize umukono ku busabe bwashyikirijwe urukiko ni: Theodore Ssekikubo (Lwemiyaga), Monicah Amoding (Kumi District), Barnabas Tinkasimire (Buyaga West), John Baptist Nambeshe (Manjiya), Patrick Nsamba Oshabe (Kassanda North), Mbwatekamwa Gaffa (Kasambya), Samuel Lyomoki (uhagarariye abakozi), Silvia Akello (Otuke), Susan Amero (Amuria), James Acidri (Maracha) na Moses Bildad Adome (Jie).

Bari baherekejwe n’abunganizi mu mategeko baturuka muri Alaka and Company Advocates.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!