bwiza.com
Ahabanza » Amb. Nduhungirehe yannyeze Rusesabagina wavugaga ko Sankara arinzwe kandi yidegembya
Amakuru Politiki

Amb. Nduhungirehe yannyeze Rusesabagina wavugaga ko Sankara arinzwe kandi yidegembya

Nyuma y’aho Leta y’u Rwanda itangarije ko ifite Sankara Callixte wigambaga kugaba ibitero mu Rwanda, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba, Nduhungirehe Olivier, yannyeze umunyapolitiki Paul Rusesabagina wavugaga ko Sankara ari ahantu arindiwe umutekano.

Hari hashize ibyumweru bibiri bitangajwe ko Sankara yafatiwe mu Birwa bya Comores, ni byinshi byagiye bivugirwa mu bitangazamakuru bitandukanye, bamwe bavuga ko yazanwe mu Rwanda abandi bakavuga ko yaba arindiwe umutekano aho yafatiwe.

Mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga na Radiyo Ijwi rya Amerika, Amb. Nduhungirehe yavuze ko yaba we ndetse na Rusesabagina nta n’umwe uzi iby’amakuru ya Sankara.

Yabitangaje nyuma y’amakuru Rusesabagina yari yatangaje, avuga ko Sankara yidegembya nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avuga ko yafashwe, uyu munyapolitiki yari yongeyeho ko inyeshyamba ze za MRCD-FLN, zafashe Nyungwe kandi zitazayivamo.

Agendeye kuri ibi Rusesabagina yari amaze gutangaza, Amb. Nduhungireye yabaye nk’umusubiza amubwira ko na we ibyo avuga atabizi, aho yagize ati “Ibyo nta makuru mbifiteho, kandi na we ubivuga, uwo Rusesabagina, na we biragaragara ko nta makuru abifiteho….Nta makuru abifiteho, arabivuga,..ibyo byose byo kuvuga bijyanye na poropaganda, byo barabimenyereye, ariko njye nahamya ko nta makuru nawe abifiteho.”

Mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 30 Mata 2019, nibwo Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rufunze Sankara, ndetse ko azagezwa mu rukiko vuba.

Mu gisa nko kunnyega Rusesabagina ko ibyo yavugaga koko atari azi ibyo aribyo, aho yashimangiraga ko Sankara yidegembya, Amb. Nduhungirehe abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Ku itariki ya 22 Mata 2019, Paul Rusesabagina, umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba MRCD-FLN, yavugiye kuri VOA-Africa (bigaragara ko iri ku rwego rwe) ati ‘Sankara ari ahantu hizewe kandi hari umutekano(…) igihe nikigera azagaragara’. Nta birenze ibyo nakwemera.”

Sankara yitangarizaga ko ari Majoro mu nyeshyamba za FLN, akaba n’ umuvugizi  wazo, RIB itangaza ko aregwa ibyaha byakorewe ku butaka bw’u Rwanda birimo, Kurema umutwe witwara gisirikare utemewe,  gushishikariza no gutanga amabwiriza yo gukora ibikorwa by’iterabwoba, ubwicanyi, gushimuta no gufata bugwate abantu, ubujura bwitwaje intwaro no gusahura. Dosiye ye irashyikirizwa Ubushinjacyaha nkuko biteganwa n’amategeko.

Callixte Sankara ufunzwe na RIB

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!