bwiza.com
Ahabanza » Haruna Niyonzima yavuze ijambo ryakoze ku mutima w’ubuyobozi bw’ikipe ye
Imikino

Haruna Niyonzima yavuze ijambo ryakoze ku mutima w’ubuyobozi bw’ikipe ye

Umukinnyi w’Umunyarwanda ukina hagati mu Ikipe ya Simba yo muri Tanzania yasabye imbabazi abafana b’iyi kipe bitewe n’ikarita y’umutuku yahawe mu mukino uheruka.

Uyu mugabo yahawe ikarita itukura kuwa 27 Mata 2019 ubwo ikipe ye yakinaga na Biashara United ku kibuga cya Karume mu Mujyi wa Musoma.

Haruna yahawe iyi karita bitewe n’ikinyabupfura hafi ya ntacyo yeretse umusifuzi wo hagati ku munota wa 71 kandi ikipe ye yatsinze 2-0.

Agira icyo avuga kuri ibi, Haruna yagize ati “  Tubona amakosa menshi adahanwa muri buriya buryo. Ndasaba imbabazi abafana kuko iyo tuza kuba turi 11 twari gukora byiza kurushaho.  Nsabye imbabazi abafana, bari aho n’abareberaga mu rugo.”

Yakomeje agira ati “  Wari umukino uduteye igihunga, twari dukeneye insinzi kurusha ikindi kintu icyo ari cyo cyose(…)”

Aya magambo yatumye umuvugizi w’Ikipe ya Simba, Haji Manara agira ati “  Byiza cyane. Umuntu waremwe ngo akine umupira.”

Ibi ni mu gihe umuherwe w’iyi kipe, Mo Dewji yatangarije abanyamakuru mu minsi ishize ko abakinnyi badafite ikinyabupfura bazerekwa umuryango.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!