bwiza.com
Amakuru Politiki

Iyo yatutse u Rwanda abona amaramuko- Gen. Kabarebe avuga kuri Opozisiyo

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’umutekano, Gen James Kabarebe avuga ko n’ubwo hari abavuga ko barwanya Leta y’u Rwanda, iyo bari iyo mu mahanga babeshejweho narwo.

Gen Kabarebe yabitangarije mu muhango wo kwibuka inzirakarengane ziciwe mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, ubu akaba ari mu karere ka Rubavu, Intara y’Uburengerazuba.

Avuga ko abagifite umugambi mubi wo gushaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, batazigera bagera ku ntego.

Yagize ati “Nabo hariya bari, i Burayi, Amerika n’ahandi babeshejweho n’u Rwanda, tubabeshejeho gute? Iyo yatutse u Rwanda abona amaramuko, iyo yatutse u Rwanda abona umukati, iyo yatutse u Rwanda abona Rendez-Vous, iyo yanditse nabi baramubwira bati ‘wakoze neza’. Ni ukuvuga ko u Rwanda rumutunze, rukamutunga arutuka, rukamutunga arwanga.”

Yakomeje asaba ko ubumwe bw’Abanyarwanda bwasigasirwa bityo ku bufatanye bakarwanya uwo ariwe wese ufite ingengabitekerezo ya jenoside.

Ati “Nta n’umunsi n’umwe ingengabitekerezo ya jenoside, uyiharanira, uyifite yaramugiye mu maraso ntazigera atsinda igitekerezo kizima cyo kubaka u Rwanda.”

Urubyiruko rukomoka ku miryango yarokotse jenoside muri aka karere, rushima ubuyobozi bw’u Rwanda, ko bwabafashije kongera gushibuka.

Uyu ati “Twagize amahirwe tubona Inkotanyi, ziraza ziraturokora ntitwazima nk’uko babyifuzaga, ubungubu nitwe barinzi b’igihango, dufitanye igihango n’Inkotanyi, niyo mpamvu igiti cyatemwe cyashibutse neza kandi ndahamya ntashidikanya ko nta n’uwakongera kugitema kandi ntibyamushobokera”.

Urwibutsi rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gisenyi ruzwi nka Komini Rouge rushyinguyemo imibiri isaga 4613 bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, Umuryango Ibuka ugatangaza ko uyu mubare ari muke ngo kuko hari n’abandi bahiciwe ariko imibiri yabo iburirwa irengero.

Izindi wakunda

Bwiza.com