bwiza.com
Ahabanza » RIB yasobanuye igihe n’impamvu umuntu yafungwa adasurwa
Amakuru Amakuru mashya

RIB yasobanuye igihe n’impamvu umuntu yafungwa adasurwa

Nta rwego na rumwe mu Rwanda rwemera ko hari ahantu hatazwi hashobora gufungirwa abantu. Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwasobanuye icyo abantu bita gufungirwa ahatazwi, n’impamvu byaba ngombwa ko umuntu afungirwa aho adasurwa.

Kuri uyu wa 30 Mata 2019 Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha RIB rwatangije ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose, ngo abaturarwanda barusheho kurumenya no gusobanukirwa  ibikorwa by’ubugenzacyaha,  ari nako bahugurirwa kwirinda ibyaha no kubikumira.

Umunsi umwe mbere y’itangizwa ry’ubu bukangurambaga, mu kiganiro RIB yahaye abanyamakuru, hatangajwe byinshi ku byaha bikunze kugaragara mu Rwanda, byiganjemo ubujura, gusambanya abana, ibyaha by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Abanyamakuru n’abanyamategeko mu kiganiro na RIB

Ku kibazo benshi bakunze kwita gufungirwa ahatazwi Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha Colonel Jeannot Ruhunga yasobanuye ko nta hantu na hamwe hatazwi hafungirwa abantu mu Rwanda.

Col Ruhunga avuga ko ahafungirwa abantu hose hazwi, kandi ko n’utazi  aho uwe afungiwe mu gihe akiri mu maboko y’Ubugenzacyaha, yabwegera bukamufasha. Ruhunga yongeraho ariko ko hari igihe ku mpamvu zihariye zijyanye n’uburemere bw’icyaha umuntu akurikiranyweho, RIB ishobora kudatangaza ko yafashe uwo muntu, ntinagaragaze aho afungiwe, kugira ngo bitangiza iperereza cyangwa bikaburira abafatanyije nawe icyaha, bagacika ubutabera.

Colonel Ruhunga Jeannot, Umuyobozi Mukuru wa RIB

Kuri iyi ngingo, Colonel Jeannot Ruhunga yatanze urugero ku byaha by’iterabwoba, avuga kandi ko kutagaragaza aho umuntu afungiwe muri ubwo buryo byemewe n’amategejko, n’iperereza rikaba ryakorwa mu minsi ibasha kugera kuri 90 (Amezi atatu).

Umuyobozi wa RIB yavuze ko mu gihe umuntu akurikiranywe muri ubu buryo niho bamwe bayitiranya no gufungirwa hatanzwi, ariko akemeza ko haba hazwi, kuko biba byakozwe itegeko ridahutajwe.

NTWALI John Williams

Izindi wakunda

Bwiza.com