bwiza.com
Ahabanza » Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rurasaba Leta kugira icyo ikora ku biciro by’isukari iva hanze.    
Amakuru Ubukungu

Uruganda rw’isukari rwa Kabuye rurasaba Leta kugira icyo ikora ku biciro by’isukari iva hanze.    

Kabuye sugar factory, the only local company manufacturing sugar is seeking for protection on imports outside Common Market for Eastern and Southern Africa (COMESA) and East Africa.Photo:Cyril NDEGEYA

Uwizeye Joel ufite mu nshingano ibijyanye no kugurisha isukari y’uruganda rwa Kabuye, Kuri uyu wa 30 Mata, yatangaje ko urwo ruganda akoramo rwa Kabuye rubangamiwe cyane n’isukari ituruka hanze ihendutse kurusha iyo bakora.

Uruganda rwa Kabuye ni rwo ruganda rumwe rukumbi rukora isukari mu Rwanda.Uwizeye Joel avuga ko Kugeza ubu rubitse ibihumbi by’imifuka y’isukari rwaburiye isoko bitewe n’isukari ihendutse ituruka mu mahanga.

Ati’’Kuva mu Kuboza mu mwaka washize, ububiko bwacu bwarimo imifuka isaga ibihumbi 2000 y’isukari, ifite agaciro ka miliyoni 600Rwf. Kugeza ubu twiyemeje kugurisha ku mafaranga ari munsi y’igishoro kugira ngo twishure ibyo twakoresheje mu ikorwa ry’iyo sukari.”

Isukari ikorwa n’uruganda rwa Kabuye irahenze ugereranyije n’igera ku isoko ry’u Rwanda ivuye mu bihugu binyamuryango y’ubucuruzi urwanda rubarizwamo nka COMESA,Afurika y’Iburasirazuba, Muri Asia n’Amerika y’amajyepfo.

Umwe mu batumiza isukari mu mahanga Rwamwenge Ephraim, avuga ko uruganda rwa Kabuye rudashobora kumara igihe kirekire igihe Leta ntacyo ikoze ku misoro y’isukari itumizwa mu mahanga.

Ati’’ mu gihe umufuka w’ibilo mirong’50 w’isukari iva muri Thailand ari ibihumbi 30 000Rwf , umufuka w’ ikorwa n’ uruganda rwa Kabuye n’ ibihumbi 32 500Rwf. Ni ikinyuranyo kinini twe nk’abacuruzi tudashobora kwihanganira”

Ntare Steven, ucuruza isukari mu isoko rya Gikondo , avuga ko ikilo kimwe cy’isukari ya Kabuye kigura 900Rwf mu gihe ikilo cy’isukari iva mu bihugu byibumbiye muri Afurika y’Iburasira Zuba na COMESA ari 800Rwf. Ni mu gihe kandi ikilo cy’isukari iva muri Thailand ari 750Rwf.

Iyi nkuru dukesha Rwanda Today ikomeza ivuga ko Umuyobozi w’urwego rw’ubucuruzi muri minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, Alice twizeye,avuga ko icyo kibazo bakizi kandi barimo ku kucyigaho.

Ati’’Twaganiriye n’abacunga uruganda rw’isukari rwa Kabuye ku mbogamizi nyinshi bahura nazo , harimo nko kubura amasoko. Turimo kureba niba kuvugurura ingamba ku isukari itumizwa hanze ya COMESA n’Umuryango w’Afurika y’Iburasira Zuba ari ngombwa”

Bizumuremyi Patrick @bwiza.com

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

R Sen 02/05/2019 7:41 am at 7:41 am

Kuba isukari ituruka hanze ihendutse ni inyungu ku munyarwanda. Aho gusaba ko izamurirwa ibiciro ahubwo basabe leta ibafashe nabo kugabanya ibyabo, wenda bagabanyirizwe imisoro cyangwa ikiguzi cy’amashanyarazi.
Leta yabahaye ibishanga byo guhingamo ibaha uruganda rwayo bananirwa no kurwagura none ngo nibuze n’isukari iva hanze kandi badashoboye no guhaza isoko. Nubundi nta nyungu idasanzwe mbona muri ruriya ruganda, ahubwo binashobotse rwafunga tukajya twigurira iyo ihendutse, ibyo bishanga bigahingwamo ibindi twarya cyangwa tukohereza hanze.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com