bwiza.com
Ahabanza » Agahinda kubazi Miss Bellange wapfuye abyara , benshi bagaragaje ibyo bamwibukiraho
Iyobokamana Umuryango

Agahinda kubazi Miss Bellange wapfuye abyara , benshi bagaragaje ibyo bamwibukiraho

Urupfu rwa Miss Bellange Irene Muhikira wabaye Nyampinga wa Kaminuza ya UNILAK, aka yari n’umwe mu bazwi muri Gospel, kuko yari umwe mu baramyi muri Asamble de Dieu Gatsata, benshi mu bantu batandukanye bagiye bagaragaza agahinda basigiwe n’uyu mukozi w’Imana upfuye akiri muto. 

Miss Bellange ubwo yakoraga ubukwe

Bamwe mubari bazi Miss Bellange bagize byinshi bavuga

Gedeon Ndayishimiye Mupende ni Umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Inyarwanda.com

Kubura Miss Bellange biragoye kubyakira kuri benshi tumuzi bitewe n’umutima w’ubumuntu yagiraga. Yakundaga abantu cyane, akubaha abantu bose ndetse nawe ubwe yiyubahaga cyane, agasabana na bose.

Ibirori by’undi muntu yabifataga nk’ibye bwite, akifatanya n’abababaye. Hejuru y’ibyo yari umukozi w’Imana uyikorera n’umutima we wese by’akarusho yakundaga cyane guhimbaza Imana dore ko yanabaye umwe mu bayobozi ba Pillars Worship Team yo muri Assemblies of God mu Gatsata.

Imana yihanganishe umuryango asize, inshuti n’abavandimwe kuko kubura umuntu bishengura umutima noneho kumubura mu buryo butunguranye byo ni ibindi bindi. Bellange muzi kuva muri 2013 akiga muri UNILAK yahoze ari INILAK. Yari umu Miss utandukandukanye n’abandi nzi mu mico no mu myitwarire.

Twaherukaga kuvugana tariki 25 Mata 2019 aho yambwiye icyamufashije kwiyubaha mu buzima bwe ndetse cyanafasha n’undi wese ushaka kwiyubaha. Yambwiye ko ‘kwimenya cyane bituma umuntu yishyira hejuru’, arongera ambwira ko ‘iyo ushaka guca bugufi Kristo agashyirwa hejuru, hari ibyo abantu bagushima ukavuga uti Si njye ni Kristo muri njye, nuko icyubahiro cy’Imana kikaba icye iminsi yose. Urupfu rwe rukwiriye kubera isomo abantu bose, tugahora twiteguye gutaha isaha iyo ari yo yose. Imana imuhe iruhuko ridashira.

Uwagaba Jose Caleb

Bellange twamenyanye mumyaka 6 ishize twahuriye muri AGT, dukora byahafi nkabantu bari bashinzwe department ya social twavuganaga umunsi ku munsi birenga inshingano za Social aba nka mushiki wanjye Inshuti yinkoramutima, ndetse abajyanama kuburyo twaganiraga byinshi, njya kumenyana na Late Mucyo no gufata icyemezo cyo kubana nawe narabimuganirije nkinshuti yange byamahire baza no kuba Inshuti cyane yaramfashije mubukwe cyane ndetse naho Mucyo yitahiye yambaye hafi cyane.

Amasaha 4 mbere yuko Bellange yitaba Imana twavuganye arambwira ngo sha ngiye kubyara imfura, nti ese uzamwita nde ati ahubwo mbwira, nti uzamwite Mucyo, turabiseka nyuma nza kumwoherereza ubutumwa arambwira ngo Urakoze iyi message iziye igihe nanjye ndamusubiza nti Gumamooo mbyutse mugitondo mbona barimo gukwirakwiza amafoto ye ;!!!! Bellange muvandimwe, Isangire Mucyo uzamuntahirize.

Ubwo Miss Bellange yari mu bukwe bwa Uwagaba Joseph Caleb nawe wamaze kubura umugore we mu gihe gito bari bamaranye

Umunyamakuru Karasira Steven

Bellange Irene yari ni umwana mwiza cyane wakundaga abantu atarobanuye, ibi si byabindi abantu bavuga abandi ngo nuko badahari bamaze kugenda Irene yakundaga gukora cyane yaba aka akazi ke cyangwa se imirimo yabaga yashinzwe yo kwitangira abandi yayikoraga wibaza ko ariwe wikorera ubwe! yagiraga guca bugufi , byari nk’umuco wee, yari mwiza inyuma n’imbere umukobwa w’uburanga bwanamuteye Ishema agera naho ahatanira ikamba rya Nyampinga kandi yaranamubaye wa UNILAK akaba n’umunyabwenge cyane.

Nyamara nubwo ibyo byose yari abifite anabishoboye nta na rimwe yigeze ubona yagaragarwaho no kwishyira hejuru wamusangaga mubantu bakuru yaciye bugufi ngo abumve, mu rungano rwe yasabanaga neza no mu bato ubona ashishikajwe no kubakinisha, kubigisha, kubaha inama, iyo noneho byageraga mu bababaye byo byabaga ari ibindi! Bellange yari umukirisitu mwiza cyane ukunda Yesu ndetse utanamuhisha muri we iyo yabaga ari kumwe n’umuntu ubivangavanga byamugoraga , kwiyumvisha uburyo abo bantu babaho! Yakundaga cyane benese muri Kristo agakunda umurimo w’Imana akitanga bitangaje!

Bellange nubu kubyakira ko tutakiri kumwe byanze pee!! Ariko ntakundi Imana yakuduhaye irakwisubije reka twizere kuzongera kubonana mu gitondo cy’umuzuko turagukunda cyane Bellange wacu uzaguma muri twe iteka! Ntidushidikanya ko wageze kwa Yesu wakundaga cyane ukaba uruhutse neza! RIP Bellange wacu!

 

Bigizi Gentil

Muhikira yari intwarikazi , umugore ukunda abantu kadi ufasha abandi,
yagiraga urukundo , yahoranaga morare! Ndibuka aza kunsura kwamuganga twabyaye umwana wacu wambere kandi ntabwo twari tuziranye nawe , urumva ko yari umuntu ufite ubumuntu !!!

Maniraguha Eric ( Maneri)

Muhikira mumenya mbere twabanye kuri Unilak, yakundaga cyane gusenga no kuba mu bigare by’abana bakijijwe, ngatangazwa n’uko yiyamamarije kuba miss.. Bintera ubwoba ko agiye guhinduka ariko aho abereye miss yakomeje gukora umurimo w’Imana cyane kuri church iwabo muri worship team.

Ikindi twakundaga guhurira mu mirimo ya protocol, yitaga cyane ku nshingano wamuhaye ku buryo umurimo wose yakoraga wabaga unoze. Ikindi ni umuntu ukunda kwita ku bababaye, by’umwihariko njyewe yakundaga kumba hafi cyane mu burwayi bwa Mama ndetse n’igihe naburaga umuvandimwe. Mu cyumweru cyabanjirije icyo yatabarukiyemo twari twagize igihe cyo kuganira cyaneee, Anyongeramo ibyiringiro kubw’ikigeragezo cyo kurwaza mama wanjye yongera kungira inama y’uburyo bwo kumwitaho, anampa link y’ahantu namaujyana bakamusengera muri Nigeria.

Twashoje ikiganira tuvugana ku buzima busanzwe kuko twese twitegura kwibaruka… Ambwira ko vuba azanyereka bebe ariko ko azantanga nkwibaruka (ubwo twavugaga aho tugejeje imyiteguro yo kwakira ababebe bacu)

Bella yari imfura bikomeye, mu magambo yose twaganiraga sinigeze numva ijambo rye ry’imfabusa, nongeye kwibuka uburyo twajyana tubwirana ibyiza byacu… Tuti akantaka nanjye nkamutaka tuti ni byiza kubwira umuntu ibyiza bye akiriho akamenya ibyo akomeza kubakaho ariko haba hari n’ikibi tukagayana.

Nibutse kdi ko twakundaga kwivugira tuti ubuzima ni Impano Imana yaduhaye, yansererezaga uburyo nkundana n’umugore wanjye nkabigaragaza… Akampa courageeee , yewe… ni byinshiiiiiiii. Ntituzamwibagirwa.

Imana imuhe iruko ridashira

Izindi wakunda

Bwiza.com