bwiza.com
Ahabanza » Umunyarwanda yarinze araswa agira ngo agurishe ibishyimbo bye muri Uganda
Amakuru mashya

Umunyarwanda yarinze araswa agira ngo agurishe ibishyimbo bye muri Uganda

Umunyarwanda, Innocent Ndahimana yarasiwe ku mupaka wa Gatuna yatangaje ko yarashwe nyuma yo kwanga amabwiriza y’umupolisi wo mu Rwanda yo kutambuka, agamije kugurisha ibishyimbo bye ibiro 500 ku giciro avuga ko kiri hejuru ugereranyije no mu Rwanda.

Uyu mugabo w’imyaka 41 y’amavuko afite umugore n’abana batanu kuri uyu wa 3 Gicurasi 2019, yatangarije Daily Monitor ko atuye ahitwa Nyakabungo, mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi,

Ndahimana yiyemerera ko umupolisi yamubujije kwambuka ngo ajye muri Uganda mbere yo kumurasa. Yemera ko yamwimye amatwi kuko yajyaga kugurisha  ibishyimbo bye  aho bifite igiciro kiri hejuru.

Ati “ Ushinzwe umutekano yarampagaritse ngo ntinjira muri Uganda, naramusuzuguye kubera ko muri Uganda ikiro cy’ibishyimbo kigurwa amashilingi 2,350 mu gihe mu Rwanda ari 2,000 gusa.”

Ndahimana avuga ko ubwo yamaraga kuraswa yaguye ku butaka buri ku ruhande rwa Uganda. Ati “ Bandashe mu kuboko kw’iburyo, ngwa ku ruhande rwa Uganda mbere y’uko bafata ibishyimbo. Bagenzi banjye baranteruye banjyana kuri Katuna Medical Clinic kugira ngo mvurwe.”

Uyu mugabo ari ko ahangayikishijwe n’uko azatabwa muri yombi nagaruka mu Rwanda ndetse ko n’ibihano bikarishye bayaba bimutegereje kuko ngo yishe amategeko.

Umuyobozi w’ahari kuvurirwa Ndahimana, Alex Niwahereza yabwiye Daily Monitor ko igikomere cy’uyu mugabo kimaze koroha, ko ashobora gusezererwa bidatinze.

Ati “ Yageze hano yakomeretse bikabije ku kuboko kw’iburyo, kiva amaraso. Twaracyogeje, turakivura, turagipfuka. Kuri ubu ameze neza.”

Icyo Polisi y’u Rwanda ibivugaho:  https://bwiza.com/2019/05/03/hafashwe-abantu-bakora-magendu-barwanya-abapolisi-arangije-atorokera-muri-uganda-cip-rugigana/

Umuyobozi wa Polisi mu gace ka Kigezi, ACP Richard Ecega avuga ko Ndahimana yaguye muri metero ebyiri uvuye ku butaka bw’u Rwanda kandi ko nakira azasubira mu gihugu cye.

Ibi biraba mu gihe Abanyarwanda bagiriwe inama yo kutajya muri Uganda kuko ngo umutekano wabo utizewe. Ni nyuma y’aho ibi bihugu byombi ubusanzwe byari soma mbike, bimaze imyaka ibiri bitarebana neza.

Izindi wakunda

Bwiza.com