bwiza.com
Ahabanza » Diamond avuga ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be
Amakuru Imyidagaduro

Diamond avuga ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be

Umuhanzi Diamond Platnumz wo Tanzania avuga ko umuherwe Zari Hassan babyaranye abana babiri, atakimwemerera kubonana nabo, ahubwo ko na we ategereza kubareba kuri Instagram.

Zari yabyarabye na Diamond abana babiri ubwo babanaga nk’umugabo n’umugore, baje gutandukana muri Gashyantare umwaka ushize uyu mugore amushinja kumuca inyuma.

Diamond wari waririnze kugira byinshi atangaza ku itandukana ryabo, mu kwezi gushize nibwo yavuze n’akarimurori, ahishura ko Zari yasambanaga n’abandi bagabo barimo na Peter wo mu itsinda P-Square ryo muri Nigeria.

Mu kumusubiza, uyu mugore yamwise ikigoryi, umwanda n’ibindi anamushinja kutita ku bana be, gusa uyu muhanzi abinyujije mu ndirimbo Inama yakoranye n’umunya Congo, Fally Ipupa, yavuze ko Zari yabaye urukuta hagati ye n’abana be.

Yagize ati “Umukunzi ntabwo ari isomo ryo gusoma mu gitabo,… umukunzi yashyize abana banjye mu ntambara, ntabwo nshobora kubabona uretse kuri instagram”.

Zari ushinjwa na Diamond kumutandukanya n’abana be, asanzwe afite abana batanu, batatu yabyaranye n’umugabo we mukuru witabye Imana, n’aba babiri (Lattifa &Prince Nillan) yabyaranye n’uyu muhanzi Diamond.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com