bwiza.com
Amakuru Politiki

RDC: Inyeshyamba enye zishwe n’igisirikare cya Leta

Inyeshyamba enye za Mai – Mai zishwe ku wa Gatandatu tariki ya 4 Mata 2019 n’igisirikare cya Leta mu gace ka Senga, kari mu bilometero 26 uvuye mu Burengerazuba bwa Teritwari ya Beni, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’ibitero muri ako gace , Major Mak Hazukay, yavuze ko izi nyeshyamba zishwe ari iza Mai – Mami Mandevu , zikaba zakozwemo nyuma yo kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za Leta (FARDC) muri ako gace.

Akomeza avuga ko izi nyeshyamba zambuwe n’imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa AK47, abishwe bakaba barimo babiri bahoze ari abamotari bazwi muri ako gace.

Umuyobozi wa Sosiyeti sivile i Mabalako, Bwana Paluku Kavalami yagize ati “Ni igitero cyagabwa ahagana saa cyenda z’ijoro, abaturage benshi muri aka gace bahungiye i Kantine na Runzayi”.

Ikinyamakuru Actualitecd gitangaza ko inyeshyamba za Mai – Mai Mazembe , ziherereye muri mu gace ka Mandevu, zibarirwa mu majana ngo zikaba zimaze imyaka myinshi zihungabanya umutekano muri aka gace.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com