bwiza.com
Ahabanza » Mukuru wanjye yitabye Imana none umugabo we aransaba kumubera umugore ngo musimbure- NKORE IKI?
Amakuru Urukundo

Mukuru wanjye yitabye Imana none umugabo we aransaba kumubera umugore ngo musimbure- NKORE IKI?

Ndagisha inama nyuma yo guhura n’ikigeragezo gikomeye cyambayeho nyuma y’aho mukuru wanjye yitabye Imana yari afite abana bato, none umugabo we akaba ansaba ko twabana.

Mu mwaka wa 2013 nibwo mukuru wanjye yashakanye n’umugabo we, bari bamaze kubyarana abana babiri, umukuru afite imyaka itanu, umuto ni ibiri. Hashize igihe kitarenze amezi atandatu yitabye Imana.

Mu buzima busanzwe nari mfite umukunzi kandi tunateganya kubana umwaka utaha, nyuma y’aho uyu mugabo ansabiye kubana ananyereka uburyo naba ngiye kumufasha kurera abana banjye ku ruhande rumwe, byatumye n’umuryango ubimpatira kandi njye nkumva ari umutwaro kuri njye.

Benshi mu muryango bambwira ko ngomba kubana na we, uruhande rumwe bambwira ko narera abo bana, ikindi bakankangisha imitungo uwo mugabo afite, ko nakomeza kuyibamo neza nk’uko mukuru wanjye yanayivunikiye, ngo aho kugira ngo izajyemo undi mugore, ko nafatiraho.

Nakomeje kubihakana, ababyeyi bakomeje kumbera ikibazo bambwira ko mu gihe naba nashakanye n’uwo musore twakundanaga ko batakwirirwa bataha ubukwe bwanjye, ngo kuko nzaba narirengagije uburenganzira bw’abana ba mukuru wanjye kandi yaramfashije.

Nibyo koko mukuru wanjye n’uyu mugabo nibo bandihiye amashuri, mba no muri urwo rugo, gusa kuba nasubira inyuma nkaryamana mu buriri bumwe n’uyu mugabo n’ukuntu namwubahaga, nanamutinyaga, mbese byambereye ikibazo kidasanzwe.

Mungire inama, kuko uyu mugabo afite imyaka 39 mu gihe njye mfite 25, ubu koko twahuza? Murakoze, iwacu ni mu Karere ka Rulindo.

Izindi wakunda

5 Ibitekerezo

kalisa 06/05/2019 4:37 pm at 4:37 pm

Urakomeza kumangamanga ahubwo uzasanga nawe ,yarahinduye gahunda, kunda ko c uzaryamana nawe wakennye c apfa kuba ari boss sha kandi yarabakundaga yaranakureze yubaha famille kandi udasenyeye mukuru wawe hari umwenda ufitiye uwo mukundana byange ejobundi nawe akureke nzaba ndeba ibyo utarabona ubyizera ute? umuntu arateganya arashakisha undi arafite,igicucu gusa.

Subiza
Antoine 06/05/2019 7:17 pm at 7:17 pm

Amahitamo ni ayawe , njye naguha inama yo kubanza kwicara ugafata umwanya wo kubitekerezaho hanyuma ukifatira umwanzuro.

Subiza
kamanzi 06/05/2019 11:11 pm at 11:11 pm

ndumva bigoye ariko naguha inama 3 zikurikira kuyindi message kandi iragufasha.

Subiza
gakire 07/05/2019 6:39 pm at 6:39 pm

Andika igitekerezo cyawenjyewe Obama naguha rera abana ba mukuru wawe batazarerwa babandi emerald umugabo

Subiza
eric 10/05/2019 8:02 am at 8:02 am

umugore cg umukobwa ushaka uwamurongo uko abyifuza npamagara 0784225131

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!