bwiza.com
Amakuru Politiki

FARDC iremeza ko intwaro inyeshyamba zirwanisha muri Kivu y’Amajyepfo zizikura mu Burundi

Igisirikare cya Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gitangaza ko kimaze guta muri yombi abantu benshi bava i Burundi binjiranye intwaro, ibi ngo bikaba ari ikimenyetso cyerekana ko imitwe y’inyeshyamba irwanira muri Kivu y’Amajyepfo irwanisha intwaro zituruka muri iki gihugu cy’igituranyi.

Uyoboye ibitero muri Kivu y’Amajyepfo, Brig.Gen Rugayi David, avuga ko amakuru bafite amwe bahabwa n’abaturage, ari uko abahungabanya umutekano bagura intwaro i Burundi.

Yagize ati “Ikimenyetso cya mbere ni icy’umugore wafashwe afite amasasu 600 avuye i Burundi yinjira muri RDC, abandi bantu batatu bafashwe bavuye i Burundi bafite amasasu bashyiriye Mai-Mai na FNL, mu misozi ya Rusizi”.

Avuga kandi ko hari abasirikare 16 ba Leta ya Congo bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gukorana n’iyo mitwe y’inyeshyamba muri Teritwari ya Uvira.

Meya w’Umujyi wa Uvira, Kizza Muhato na we avuga ko hari amakuru abageraho avuga ko hari abasirikare b’abofisiye b’u Burundi bagurisha amasasu n’imbunda zoroheje n’inyeshyamba z’Abarundi ziri muri Congo.

Kimwe n’ubuyobozi bw’ingabo, bahumurije abaturage bababwira ko umutekano wabo urinzwe ndetse ko inyeshyamba z’Abarundi zatsimbuwe mu birindiro byazo muri Uvira.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com