bwiza.com
Ahabanza » Kayumba Nyamwasa avuga ko Patrick Karegeya atagombaga kurusimbuka rwamubonye
Amakuru Politiki

Kayumba Nyamwasa avuga ko Patrick Karegeya atagombaga kurusimbuka rwamubonye

Kayumba Nyamwasa wahoze ari umugaba w’ingabo z’u Rwanda, ubu akaba atavuga rumwe na Leta aho aba mu buhunzi, avuga ko mugenzi we Karegeya Patrick atagombaga gusimbuka urupfu umunsi we wageze.

Kayumba ubu ushinjwa n’u Rwanda kuyobora umutwe w’iterabwoba RNC, abarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, akaba yarabanagayo na Karegeya Patrick wari Koloneli mu gisirikare cy’u Rwanda waje kwicwa mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza rishyira iryo ku wa 1 Mutarama 2014, muri Hoteli Michelangelo Towers, ikomeye mu mujyi wa Johannesburg.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The New Vision cyo muri Uganda, Kayumba yavuze ko n’ubwo mugenzi we yishwe, ngo yahoraga yiteguye ko hari abashobora kumugirira nabi.

Yagize ati “Yahoraga arikanuye kandi azi n’ibyo bibi byari bimwugarije. Wari umunsi we. Twese tugira umunsi wacu, yewe n’abo bicanyi nabo bafite umunsi wabo”.

Uyu musirikare Kayumba wanahoze afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Rwanda mbere y’uko aryamburwa n’urukiko rwa Gisirikare kubera ibyaha rwamuhamije, nyuma yo kuraswa inshuro ebyiri arusimbuka, avuga ko ahora ari maso.

Umunyamakuru yamubajije ati “Ntabwo waba uhorana impungenge, asubiza agira ati “Hoya, mba ndi maso”.

 Portia Karegeya asengera abishe se

Muri Gashyantare umwaka wa 2017, ubwo Karegeya yibukwaga nyuma y’imyaka itatu yari ishize apfuye mu muhango waberaga mu Bubiligi, umukobwa we, Portia Karegeya yavuze ko nta cyo yakorera abishe se, ahubwo ko yabababarira.

Mu Kinyarwanda atavuga neza ubwo yari amaze kubazwa niba yabababarira abishe se abaye abamenye, yasubije agira ati “Yego, ubwo se wakomeza utababarira? Naho kuvuga ngo, ah, ah [Ikinyarwanda kirimo kunanira] yeah ni ukubababarira gusa kubera nabo ntabwo babayeho neza kubaho uri umwicanyi,… njyewe numva, ahubwo njya mbasengera, njyewe nagize ubuzima bwiza, papa wanjye yari mwiza, ubuzima bwanjye ngirango ni bwiza”.

Yatanze ubutumwa asaba abantu kuba beza, ati “Mukomeze mube abantu beza, buri muntu agomba kwifata, akagira imico myiza, nicyo cy’ingirakamaro”.

Patrick Karegeya yahoze ari umuyobozi mu gisirikare cy’u Rwanda, yabaye umuyobozi w’ iperereza ryo hanze y’igihugu mu ngabo z’u Rwanda, ku wa 13 Nyakanga 2006 Urukiko rwa Gisirikare rwamuhamije icyaha cy’ubugande no gutoroka igisirikare.

Mu 2011 Karegeya yakatiwe igifungo cy’imyaka 20 adahari, icyo gihe yari yarahungiye muri Afurika y’Epfo aho afatanyije na bagenzi be bashize ishyaka RNC rifatwa n’umutwe w’iterabwoba rirwanya Leta y’u Rwanda bahozemo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!