bwiza.com
Ahabanza » Mu Burasirazuba bwo Hagati harikangwa intambara hagati ya Amerika na Iran
Amakuru Politiki

Mu Burasirazuba bwo Hagati harikangwa intambara hagati ya Amerika na Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zohereje ubwato bwazo bw’intambara mu burasirazuba bwo hagati guhangana n’icyo Amerika yise ubushotoranyi bwa Iran ku nyungu za Amerika no ku nshuti zayo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umujyanama mu bijyanye n’umutekano muri Peresidansi ya Amerika, John Bolton, yavuze ko kohereza ubwo bwato bigamije kwihaniza igihugu cya Irani ko nikiramuka kigabye ibitero ku nyungu za Amerika cyangwa inshuti zayo, bazahahurira n’akaga gakomeye k’ingufu zayo za gisirikali.

Bolton yavuze ko n’ubwo Amerika itifuza intambara n’igihugu cya Irani, yiteguye igihe cyose kuburizamo ibitero byagabwa n’ingabo za Irani cyangwa abandi bakorana nayo.

Icyakora muri iryo tangazo ntihagaragaramo aho ubwo bushotoranyi bwakorewe n’intera buriho nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Ubwo bwato buzwi nka USS Abraham Lincoln, bwahagurukanye n’ibindi bikoresho bya gisilikari birimo indege z’intambara n’abasarikali barwanira mu mazi bagera ku 6,000.

Ntacyo kugeza ubu igihugu cya Irani kiratangaza kuri icyo cyemezo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ariko mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Javad Zarif, yari yavuze ko John Bolton n’abandi barimo na Ministiri w’Intebe wa Isiraheli, bashishikajwe no guteza akaduruvayo mu burasirazuba bwo hagati.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com