bwiza.com
Ahabanza » Tanasha ukundana na Diamond yagereranije urwango Yesu yanzwe n’urw’abamuvugaho byinshi
Amakuru Imyidagaduro

Tanasha ukundana na Diamond yagereranije urwango Yesu yanzwe n’urw’abamuvugaho byinshi

Umuhanzikazi Tanasha Donna ukundana n’icyamamare muri Muzika muri aka karere, Diamond Platnumz yatangaje ko batangira gukundana abantu bakomeje kumuvugaho ibitandukanye, agera aho yumva agiye gusara, ariko ko ubu yabyakiriye.

Aganira na Citizen TV, uyu muhanzikazi Tanasha wanasohoye indirimbo yise ‘Radio’ yatangaje ko iby’amagambo bitakomeje kumuca intege, atanga urugero ahereye ku rwango avuga ko Yesu yanzwe.

Yagize ati “Mu ntangiro hari byinshi nagiye mvugwaho, hari aho nageze numva mfashwe n’agahinda gakabije (Depression) ariko ubu nabyikuyemo. Niba na Yesu yaranzwe se kuki njyewe bitabaho?

Akomeza avuga ko Diamond amufasha cyane mu rugendo rwe rwa Muzika, ati “Reka mbonereho n’akanya ko kumushimira hamwe n’ikipe yose ya Wasafi, numva ndi umunyamugisha”.

Urukundo rwa Tanasha na Diamond rwatangiye kuvugwa mu ntangiriro z’umwaka ushize ubwo uyu muhanzi yari amaze gutandukana na Zari Hassan bari bamaze kubyarana abana babiri.

Ni kenshi Diamond yatangaje ko ari mu rukundo n’uyu mukobwa ndetse akaba yaranatangazaga ko biteguye gukora ubukwe muri uyu mwaka, abanza kuvuga ku munsi w’abakundanye [14 Gashyantare] ariko ubukwe ntibwigeze buba.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!