bwiza.com
Ahabanza » Umugore yigabye kwa Chris Brown ngo akemure ikibazo cy’umwaku
Imyidagaduro

Umugore yigabye kwa Chris Brown ngo akemure ikibazo cy’umwaku

Umugore ufite Bibiliya yagaragaye ku rugo rw’umuhanzi, Chris Brown amusaba ko yakuraho umwaku yateye umuhungu we.

Abapolisi mu Mujyi wa Los Angeles batangaza ko mu mpera z’icyumweru gishize bakiriye telefoni ivuga ko hari umugore uri ku rugo rwa Chris Brown ajugunya Bibiliya ku rukuta rw’inzu ubutitsa.

Inzego z’umutekano zabwiye TMZ dukesha iyi nkuru ko uyu mugore yavuye mu muri Leta ya Texas we n’umuhungu we utaruzuza imyaka icumi kugira ngo babonane na Chris Brown akureho umwaku yateye uyu mwana.

Abashinzwe umutekano bavuga ko bisa nk’aho uyu mugore afite ikibazo cyo mu mutwe. Ku bw’ibyo, yahise ajya gusuzumwa mu gihe umwana we yajyanwe kuba arererwa ahandi.

N’ubwo uyu mugore yari yaje mu rugo rwa Chris Brown, we ntiyari ahari kuko yari yagiye mu isabukuru y’amavuko y’umunyamideli, Jake Paul.

Mu 2015 nibwo undi mugore yasanzwe mu buriri bwa Chris Brown, yavugaga ko yifuza gukira umwaku.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!