bwiza.com
Ahabanza » Gisagara: Umusaza w’imyaka 74 yafashwe acuruza imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko
Amakuru Politiki

Gisagara: Umusaza w’imyaka 74 yafashwe acuruza imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Igipolisi mu Karere ka Gisagara cyataye muri yombi umusaza w’imyaka 74 ukurikiranweho kwinjiza no gucuruza magendu imiti mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigashyira mu kaga ubuzima bw’abantu.

UUyu musaza witwa Augustine Misago kuri ubu afungiye kuri station ya polisi ya Gisagara ari naho imiti yafatanywe ibitse nk’ibimenyetso mu gihe iperereza rikomeje.

CIP Bonaventure Karekezi, umuvugizi wa Polisi mu majyepfo, yavuze ko ukekwa yafatiwe mu cyuho afite ubwoko bugera kuri 17 bw’imiti ivura abantu.

CIP Karekezi akaba avuga ko iyo miti yari mu makarito, yongeraho ko usibye no kuba yayibonaga magendu, atanafite uruhushya rwo gucuruza imiti.

Yakomeje avuga ko hari abantu bashobora gupfa bazize gukoresha imiti ya fake cyangwa yarangije igihe izanwa mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi igacuruzwa n’abantu batabifitiye ibyangombwa cyangwa ubumenyi.

Izindi wakunda

Bwiza.com