bwiza.com
Amakuru Politiki

Min. Busingye yahaye impanuro abahesha b’inkiko na ba Noteri barahiriye imbere ye

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’ Intumwa Nkuru ya Leta, Busingye Johnston, ubwo yakiraga indahiro z’abahesha b’Inkiko b’Umwuga na ba Noteri, yabasabye gukora kinyamwuga kandi bakanakorana ubushishozi,  ko ariyo banga rizabafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Ni indahiro bagiriye imbere ye, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Gicurasi 2019, akaba yabasabye kwirinda gukoresha umwuga wabo bafite umugambi wo kuwubyaza umusaruro binyuranyije n’amategeko.

Ati “Abamaze kurahira, nizere ko nta n’umwe winjiye muri uyu mwuga afite umugambi wo kuwubyaza umusaruro binyuranyije n’amategeko, kuko byaba ari ukunyuranya n’indahiro mumaze kurahira.Gukurikiza amategeko, ubunyamugayo no gushishoza ni bimwe mu by’ingenzi bizatuma mwuzuza neza inshingano mumaze kurahirira, kandi ibyo ntawe numvise wabihaniwe. N’ubwo kandi bitari muri Dipolome musabwa nibyo Dipolome zose zishingiraho.”

Yakomeje ababwira ko umurimo barahiriye by’umwihariko, ari umwe mu mirimo y’ingenzi mu itangwa ry’ubutabera, ko nta wavuga ko ubutabera bwatanzwe mu gihe imanza n’izindi nyandikompesha bitashyizwe mu bikorwa ku gihe kandi mu buryo bunoze.

Min. Busingye yabatangarije kandi ko Minisiteri y’Ubutabera itajenjekera abinjira mu mwuga bagamije indonke ndetse no kuwubyaza umusaruro ku buryo bunyuranyije n’amategeko, by’umwihariko ko iyo umuturage abonye ubutabera ibindi byose ategereje cyangwa asabwa byoroha, yaba atabubonye bigakomera.

Yagize ati “Umaze kurahira wese agomba guhita atangira inshingano ze kugira ngo abaturage babone serivise bamushakaho. Turabamenyesha ko utazagaragaza ko akora ntagaragaze n’impamvu yumvikana, azamburwa ububasha yahawe uyu munsi.”

Indahiro zakiriwe ni iz’abahesha b’Inkiko b’Umwuga 28, abatari ab’umwuga 58, ba Noteri ba Leta 12 n’abanoteri bikorera 58.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!