bwiza.com
Ahabanza » USA: Igitero ku ishuri ryisumbuye cyahitanye umunyeshuri abandi barakomereka
Amakuru Politiki

USA: Igitero ku ishuri ryisumbuye cyahitanye umunyeshuri abandi barakomereka

Umunyeshuri umwe yaraye yishwe kuri uyu wa Kabiri abandi umunani barakomereka nyuma y’igitero cyagabwe ku ishuri riri muri Leta ya Colorado, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umupolisi (sheriff) witwa Tony Spurlock yaangaje ko nta mukozi cyangwa umwarimu bizwi ko yakomeretse kandi ko uwapfuye yari afite imyaka 18, naho mu bakomeretse umuto afite imyaka 15.

Nk’uko bitangazwa na CNN, ngo kurasa kwabereye mu ishuri ryisumbuye neza mbere ya saa munani. Abakekwaho iki gikorwa ngo binjiye mu ishuri barasa abanyeshuri mu byumba bibiri by’amashuri umunyeshuri umwe w’umuhungu aricwa nk’uko byemezwa n’umuvugizi w’Ibiro bya Sheriff, Cocha Heyden.

Ishuri ryahise ribimenyesha ubuyobozi, ariko abapolisi ba mbere bahageze mu minota ibiri batangira guhangana n’abakekwa.

Abakekwa baje gufatwa barimo umusore ukiri muto, aho bivugwa ko bose bari barize kuri iri shuri ryitwa STEM School Highlands Ranch.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!