bwiza.com
Ahabanza » Maj. Kobra wahoze muri FDLR yavuze ihurizo yahaye Rugema Kayumba na Col. Ndengeyinka
Amakuru mashya

Maj. Kobra wahoze muri FDLR yavuze ihurizo yahaye Rugema Kayumba na Col. Ndengeyinka

Bimenyimana Bonaventure, wahoze muri FDLR azwi ku mazina ya Maj. Cobra yatangaje uburyo yahaye ihurizo rikomeye uwitwa Rugema Kayumba na Col. BEM  Barthazar Ndengeyinka, batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ubwo babashishikarizaga kongera kugaba ibitero ku Rwanda bavuye mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Maj. Kobra witandukanyije na FDLR mu 2009 yabwiye Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame wari wasuye abaturage b’Akarere ka Nyabihu n’aka Musanze uko yashwishwurije Rugema Kayumba na Col. Ndengeyinka.

Yagize ati “ Twagiye mu nama i Kisangani, duhura na Rugema Kayumba ndetse na Col. Ndengeyinka batubwira uko twakongera gucengera hano muri iki gihugu. Ikibazo ni kimwe narababajije nti ‘ Nkawe wari koporo [Corporal], uwo yari Rugema. Mwateye u Rwanda murarufata, ugarutse mu mashyamba, urashaje. Urabona uzamara imyaka ingahe kugira ngo turusubirane?’ Icyo kimperamo, na we kiranshobera ariko na we kiramunanira.”

Kobra avuga ko yabwiye Col. Ndengeyinka ati “  Ndengeyinka Barthazar ndamubwira nti ‘  Ko uri umusaza, twahuriye Kisangani uje n’indege, ngwino dusubirane mu mashyamba noneho utwigishe uko tuzongera gucengera kandi gucengera byaratunaniye’. Barthazar na we kimuheramo kiramunanira.”

Uyu mugabo yashimiye ubuyobozi bwiza bwatumye agaera kuri byinshi, akangurira urubyiruko kwirinda abarushuka bakaba barujyana mu mitwe irwanya Leta iba mu mashyamba. Ati ” Muzatwegere mutubaze, ubuzima bwaho turabuzi.”

Maj. Kobra wahaye ihurizo Rugema na Ndengeyinka

Kobra kandi yaboneyeho gushishikariza bagenzi be barimo Lt. Gen. Byiringiro Rumuli Victor, (iyamuremye) , Umuyobozi wa FDLR, Gen. Bonavanture Bunane uzwi nka Busogo, Omega  n’abandi gutaha n’ubwo avuga ko bigoye bitewe n’ibyo ngo basize bakoze mu Rwanda.

Rugema Kayumba yabaye umusirikare w’u Rwanda, yaje kuva mu Rwanda agana iy’ubuhungiro aho bivugwa ko aba mu bikorwa by’ubukangurambaga bwa RNC ya Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo akunda kuba ari muri Uganda cyangwa se muri Norway nk’uko ibitangazamakuru byagiye bibitangaza mu minsi ishize. Azwiho kunenga u Rwanda ntacyo yishisha by’umwihariko kuri Facebook.

Col.  BEM Barthazar Ndengeyinka yari mu gisirikare cya FAR cyatsinzwe. Yahawe umwanya no muri RPA aho yayoboye ingabo muri Perefegitura ya Gitarama na Kibuye (Division Commander). Nyuma yaje guhunga.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

GENERALI MAJORO 09/05/2019 2:39 pm at 2:39 pm

Ngo Rugema Kayumba yafata igihugu! Uriya Caporal koko nawe byananiye! Ni Fodey Sanko se ngo tumumenye ko arivigitangaza! Mureke urwabungije Sankara nawe ruzamuzana aho yaba yihishe hose

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com