bwiza.com
Ahabanza » RDC: Imirwano iravuza ubuhuha hagati y’Abanyamulenge n’inyeshyamba
Amakuru Politiki

RDC: Imirwano iravuza ubuhuha hagati y’Abanyamulenge n’inyeshyamba

Sosiyeti Sivile muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, itangaza ko imirwano hagati y’umutwe wa Gumino w’Abanyamulenge n’inyeshyamba za Ma-Mai, yafashe indi ntera, igisirikare cya Leta kirebera.

Ni imirwano irimo kubera muri Teritwari ya Fizi, ingo esheshatu muri Segiteri ya Tanganyika, mu Ntara ya Kivu y’Epfo zaratwitswe, abantu batatangajwe umubare baricwa abandi barahunga.

Perezida wa Sosiyeti Sivile mu gace k’imisozi miremire ya Minembwe, Rugira Nyatotora avuga ko intambara yatangiriye mu isoko, haza gupfa umuntu. Ati “Kugeza ubu twavuga ko ari intambara y’abaturage, mu duce twinshi abaturage bahunze”.

VOA itangaza ko iyi mirwano yongeye gukaza umurego mu gihe ku wa Kabiri tariki ya 7 Gicurasi 2019, iyi mitwe yari yagiranye imishyikirano.

Ati “Abaturage bari baganiriye bonyine, urumva ko bari bagerageje guhamagara abashefu, hari havuyemo umwanzuro ko hari abantu bazajya kureba muri Mai-Mai abandi bakajya muri Gumino”.

Yakomeje avuga ko igisirikare cya Leta gikomeje kurebera iby’iyo mirwano kitayihosha, ati “Nta kirakorwa kugeza ubu tuvugana, havuzwe ko hari abasirikare bagiyeyo ariko nta kintu na kimwe cyakozwe, n’ubwo bavuga ko ari amagurupe abiri ariko ni intambara ureba ari amoko arimo arwana, turasaba ko FARDC ihaguruka ikajya guhagarara hagati y’abaturage, na Leta ubwayo ihaguruke ibashe kurinda abaturage n’ibyabo”.

Iyi mirwano yongeye kubura muri iyi teritwari ya Fizi mu gihe ku Cyumweru gishize nabwo bari bakozanyijeho abantu babiri bahaburira ubuzima. Umuvugizi wa FARDC, Capt Kasereka Dieudonne akaba yaratangazaga ko imirwano hagati y’amoko igomba guhoshwa na polisi.

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Gumino 10/05/2019 11:30 am at 11:30 am

murwane iziwanyu izabanyamulenge muzihorere aboduhanganye nabo turaziranye

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com